Ubuyobozi bwa APR FC n'abafana bahize
Ubuyobozi bwa APR FC bwahuye n'abahagarariye abafana hagamijwe gutegura umukino iyi kipe izahuramo na Pyramids FC.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, kuri Tennis Club Nyarutarama, hari hateraniye ubuyobozi bwa APR FC ndetse n'abahagarariye abafana mu buryo bwo gutegura umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza iyi kipe na Pyramids FC.
Ni umuhuro wari urimo abakunzi benshi ba APR FC ariko bwa mbere kuva abarimo Mugisha Frank uzwi nka Jangwani, Ndayishimiye Reagan, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro bafungurwa, nibwo Jangwani yongeye kugaragara mu ruhame.
Uyu musore yifujwe cyane n'abakunzi ba APR FC ariko hagati ye n'ubuyobozi ntibyari bimeze neza, ariko kuri iyi nshuro nyuma yo gutumirwa muri uyu muhuro bivugwa ko agiye gukomeza kuvugira abafana nkuko babyifuzaga.
Mu mihigo yari muri uyu muhuro, ngo abafana bahize kuzaba ari benshi muri Kigali Pele Stadium bakazafasha abakinnyi babo kwitwara neza ariko Kandi ubuyobozi nabwo bwijeje abafana ko ikipe ya APR FC izitwara neza imbere ya Pyramids FC yo mu gihugu cya Misiri.
Ni umukino uteganyijwe ku ya 1 Ukwakira 2025 uzabera kuri Kigali Pele Stadium, ku isaha ya saa Munani z'amanwa. APR FC ikomeje imyiteguro y'uyu mukino irimo gukorera ishyorongi, ariko Kandi na Pyramids FC biteganyijwe ko muri iyi wikendi ari bwo izagera hano mu Rwanda gukomeza imyiteguro.
APR FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku bashaka kuzareba uyu mukino. Ahasanzwe hagizwe ibihumbi 5, ahatwikiriye hagizwe ibihumbi 10, muri VIP hagizwe ibihumbi 20 naho VVIP hagirwa ibihumbi 30.
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yari mu bitabiriye
Mugisha Frank uzwi nka Jangwani yari yitabiriye uyu muhuro


Kinyarwanda
English
Swahili









