Davido yongeye gutungura umugore we Chioma amuha imodoka ihenze
Umuhanzi w’Umunya Nigeria David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yongeye gutungura umugore we Chioma Adeleke amuha imodoka nshya ya Mercedes Benz G-Wagon ifite agaciro ka 150,000$ hafi arenga miliyoni 225Frw.
Uyu muhanzi ukuzwe na benshi hirya no hino ku isi muri iki gihe ku wa Gatatu nibwo yongeye gutungura umugore we amuha imodoka y’ikirenga nshya ifite agaciro ka 150,000$ hafi arenga miliyoni 225Frw bitewe n’uburyo iteguyemo, ubwo ya yerekaga abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.
Si ubwa mbere Davido atungura umugore we akamuha impano ikomeye kandi ihenze kuko yaherukaga kumuha impano y’isaha nayo yaguze akayabo karenga miliyoni 400Frw ubwo bari mu bukwe bwabo buheruka.
Mu mashusho Davido yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa Gatatu, yavuze ko yagurishije imodoka yari afite mbere akongeraho amafaranga kugira ngo abashe kugura iyo modoka nshya yahayemo impano umugore we. Naho mu gihe cyo kuyimushyikiriza, yavuze ko ari uburyo bwe bwo kumuha ibyiza biri ku rwego rwe kuko nawe ari ku rwego rwo hejuru.
Chioma, yagaragaje ibyishimo nyuma yo guhabwa iyo mpano ndetse ikaba ibaye impano ya kabiri ikomeye ahawe n’umugabo we Davido muri uyu mwaka, mu gihe hari hashize amezi make bakoreye ubukwe bukomeye i Miami ku wa 10 Kanama 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









