Urukiko rwategetse Muganga Chantal guha Nsabimana Ernest 1.000.000 Frw akubiyemo ayo gushorwa mu rubanza n’igihembo cy’avoka
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruri ku cyicaro cyarwo i Nyarugenge, ruhaburanishiriza imanza z’imbonezamubano ku rwego rwa mbere, rukijije mu ruhame urubanza rc 00224/2024/tgi/nyge none ku wa 24/09/2025:
HABURANA :
UREGA : MUGANGA Chantal, mwene SEMUGANGA Cesar na NYIRABAGWIZA Melanie, utuye mu Mudugudu wa Kiberinka, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, Tel. +250780185459. UREGWA: NSABIMANA Ernest, utuye mu Mudugudu wa Rukatsa, Akagari ka Rukatsa, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, Tel. +250784445147.
IMITERERE Y’URUBANZA
1. MUGANGA Chantal yatanze ikirego muri uru rukiko avuga ko yakundanye na NSABIMANA Ernest, amwizeza ko bazabana, mu gihe barimo gutegura ibyo gushyingiranwa mu Murenge, aza gutungurwa n’uko NSABIMANA yashatse undi mugore rwihishwa; agaragaza ko ubwo buriganya yamukoreye bwamuteye uburwayi bukomeye (depression) ku buryo yavujwe n’umuryango we ariko kugeza ubu bikaba URUBANZA RC 00224/2024/TGI/NYGE URUPAPURO RWA 2 byaranze. Asaba Urukiko gutegeka NSABIMANA Ernest kuryozwa indishyi zitandukanye zingana na 406 000 000Frw.
4. Me IYAMUREMYE Maurice aburana avuga ko ikirego cya Muganga Chantal nta shingiro gifite kuko NSABIMANA Ernest nta gikorwa kibi yigeze amukorera kubera ko batakundanye ndetse batabanye, asaba ko NSABIMANA Ernest yahabwa 5.000.000 Frw y’indishyi zo gushorwa mu manza n’igihembo cya avoka.
1. Kumenya niba hari igikorwa kibi NSABIMANA Ernest yakoreye MUGANGA Chantal cyanamuteye uburwayi ku buryo yabimuhera indishyi.
2. Kumenya niba NSABIMANA Ernest yahabwa indishyi zo gushorwa mu manza n’igihembo cy’avoka. II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA 1) Kumenya niba hari igikorwa kibi NSABIMANA Ernest yakoreye MUGANGA Chantal cyanamuteye uburwayi ku buryo yabimuhera indishyi.
5. Mu mwanzuro we no mu iburanisha, MUGANGA Chantal n’umwunganizi we bavuga ko yagiranye ubucuti na NSABIMANA Ernest kuva mu mwaka URUBANZA RC 00224/2024/TGI/NYGE URUPAPURO RWA 3 wa 2007 kugeza muri 2009 ubwo NSABIMANA yigaga muri Kaminuza i Butare, ubucuti bwabo buza kuzamo agatotsi ntibongera guhura no kuvugana, nyuma aza kongera kubonana na NSABIMANA amubwira ko yari yaramubuze ko ashaka ko amubera umugore, MUGANGA Chantal avuga ko yabyishimiye agaruka mu buzima bw’urukundo ndetse akajya ajya kureba NSABIMANA aho yigishaga ku Kicukiro bagapanga gahunda z’ubukwe kugeza ubwo bari batangiye no kwitegura ibyo kujya gusezerana mu Murenge, nyuma aza gutungurwa n’uko NSABIMANA yashatse undi mugore rwishishwa.
6. MUGANGA Chantal avuga ko ubu buriganya NSABIMANA Ernest yamukoreye bwamuteye uburwayi bukomeye (depression - agahinda gakabije), agera ubwo ata ubwenge arajunjama, kugeza ubu bikaba byaranze gukira, akaba asaba ko NSABIMANA Ernest yategekwa kumuvuza akanamuha indishyi mbonezamusaruro zijyanye no kwivuza zingana na 200.000.000 Frw, n’indishyi z'akababaro zingana na 200.000.000 Frw, 6 000 000Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka.
7. Me BUTARE Godfrey yamwunganiye avuga ko igikorwa kigayitse NSABIMANA Ernest yakoreye MUGANGA Chantal cyamuteye ingaruka zihoraho na n‘ubu akivuza, akaba ariyo mpamvu basaba ko yaryozwa indishyi z’icyo gikorwa yamukoreye. Avuga ko ibijyanye na depression nyiri ubwite ari we ubizi, ngo kandi hari ibimenyetso by’ubwo burwayi birimo kuba abwivuza n’ifoto igaragaza ko ajunjamye.
10.Mu rubanza RS/INJUST/RAD 00002/2024/CA rwaciwe ku wa 25/04/2025 haburana NIYONSABA Francois na RRA, Urukiiko rw’Ubujuire rwemeje ko Umuburanyi utanze ikirego mu Rukiko aba afite inshingano ikomeye yo kugaragaza ibimenyetso bihamya nta shiti ko ibyo aregera ari ukuri, iyo atabashije kubigaragaza, ikirego cye nta shingiro gihabwa.
11. Urukiko rurasanga kuba MUGANGA Chantal avuga ko ibibazo by’ubuzima afite yabitewe n’uko NSABIMANA Ernest atamushatse ariko nta kimenyetso afite kibyemeza kuko n’ubwo yagaragaje impapuro z’uko yivuje, nzitagaragaza ko uburwayi yaba afite yabutewe na NSABIMANA Ernest, byongeye kandi ifoto agaragaza ko yari ajunjamye, nayo ikaba itagaragaza ko uko kujunjama yabitewe na NSABIMANA Ernest.
12.Mu rubanza RS/INJUST/RC 00002/2022/SC rwaciwe ku wa 22/07/2022 haburana NGEZAHOGUHORA Ildephonse, INGABIRE Jacqueline na BNR ndetse no mu rubanza N° RS/INJUST/RC 00005/2021/SC haburana RADIANT INSURANCE COMPANY Ltd na DUSABIMANA Fulgence rwaciwe ku wa 21/01/2022, Urukiko rw’Ikirenga rwasanze Uwateje abandi igihombo ari we ukiryozwa, hashingiwe ku ihame ryo kuryoza nyiri ugukora ikosa ryagize uwo ryangiriza.
13. Urukiko rusanga MUGANGA Chantal atagaragaza ko uburwayi avuga afite bukomoka ku kuba atarashakanye na NSABIMANA Ernest, akaba URUBANZA RC 00224/2024/TGI/NYGE URUPAPURO RWA 5 ntaho yahera asaba indishyi cyane ko usabwa indishyi ari uwakoze ikosa kandi ryagize icyo ryangiriza nyiri ukurikorerwa nk’uko byasobanuwe mu murongo wavuzwe haruguru, cyane ko kugira ngo indishyi zitangwe, umuburanyi uzisaba aba agomba kugaragaza ikosa (faute) ry’uwo azisaba, ingaruka zaryo (préjudice) k’uzisaba, n’aho ibi byombi bihuriye (lien de causalité) kandi ibyo MUGANGA Chantal akaba atarashoboye kubigaragaza.
19.Rwemeje ko ikirego cya NSABIMANA Ernest kiregera kwiregura gifite ishingiro.
20.Rutegetse MUGANGA Chantal guha NSABIMANA Ernest 1.000.000 Frw akubiyemo ayo gushorwa mu rubanza n’igihembo cy’avoka.


Kinyarwanda
English
Swahili









