Abunganira Niyigaba Clement basabye Urukiko kudohora
Abanyamategeko babiri Bayisabe Irene na Uwizeyimana Dative bunganiye Niyigaba Clement bagaragaje ko afite icyangombwa cyo mu nzego z'ibanze gihamya ko ari inyangamugayo n'urwandiko rw'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura ruhamya ko yari nta makemwa.
Umwe mu bunganira Niyigaba Clement yavuze ko hari abatangabuhanya bivuguruza ku buryo nta mpamvu yo guha agaciro ubuhamya bwabo. Yavuze ko Niyigaba Clement atigeze yigomeka ku cyemezo cyo gusenya.
Ikindi kandi nta baturage yahamagariye guhangana n'ubuyobozi. Ariyo mpamvu asanga icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda kitakabaye kimushinjwa.
Yavuze ko Niyigaba Clement atigeze yigomeka kandi nta n'uwo yashishikarije kwigomeka. Yavuze ko abatangabuhamya badahuza imvugo bityo itegeko rigateganya ko iyo abatangabuhamya benshi bari ahabereye igikorwa bakaba babusanya imvugo, ubwo rero Niyigaba Clement akwiriye kurenganurwa. Yavuze ko abantu batanu batanze ubuhamya bari ahasenywe kuba badahuza bigaragaza ko babeshya.
Maitre Bayisabe Irene nawe yunganiye Niyigaba Clement avuga ko Ubushinjacyaha bwahawe umwanya uhagije ungana n'iminota 50' naho Niyigaba Clement ahabwa imonota 35 bityo ibyo bavuze birasobanutse.
Bayisabe Irene yavuze ko ku cyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi ntabwo kiregerwa z'Ubushinjacyaha. Ubwo rero kuba nta muntu watanze ikirego icyo cyaha gikwiriye kuva mu byo uwo yunganira ashinjwa.
Yavuze ko ku mvugo'Amateka azahinduka' yavugaga ko urubyiruko ruri kwiteza imbere kandi abanyeshuri bari kwiga muri iryo shuri bari kuzubaka igihugu.
Mu ngingo ya 66 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu agomba gukurikiranwa adafunze. Ingingo ya 67 yo inateganya iyo hari impamvu zikomeye.
Bayisabe Irene yavuze ko adateze gutotoroka ubutabera. Abamwunganira bagaragaje ko afite icyemezo cyo mu nzego z'ibanze gihamya ko ari inyangamugayo mu mico no mu myifatire.
Berekanye kandi ibaruwa y'Urwego rw'Igihugu rw'itangazamakuru 'RMC' yasinye ko nta kibazo Niyigaba Clement yigeze yijandikamo mbere yo gutabwa muri yombi.
Basabye Urukiko kwita ku mibereho y'umuryango wa Niyigaba Clement. Yavuze ko batanze ingwate y'inzu kugirango arekurwe.
Muri dosiye harimo iyo nzu, ndetse ko aramutse arekuwe atatoroka ubutabera. Bayisabe Irene yavuze ko babibonye ukundi, hari abandi bemera kumwishimira barimo Manzi Barinda, Ntaganda Tharcisse ndetse na Maitre Bayisabe Irene yemeye kumwishingira.
Ati"Dusanzwe tuziranye igihe cyose bamukenera Niyigaba Clement azitaba" ingingo ya 80 ivuga imbago atagomba kurenga kandi yizeza ko nta hantu Niyigaba Clement ategeze kujya.
Yanavuze ko aramutse arekuwe byaha gasopo abarwanya Leta y'u Rwanda baba bacecekeshejwe.
Uwunganira Niyigaba Clement yavuze abana bakwiriye kurengerwa bityo abana ntibavutswe uburwnganzira bwo kunywa amata. Yavuze ko impungenge z'Ubushinjacyaha nta shingiro zifite kuko muri dosiye harimo Niyigaba Clement na Anatole Uregiwenimana nta bandi bari muri iyo dosiye.
Ku wa kane tariki 30 Mata 2026 saa cyenda nibwo hazasomwa umwanzuro.

Kinyarwanda
English
Swahili









