Ese mu Rukiko hatsinda ukuri cyangwa ibimenyetso? (Ubusesenguzi)
Ukwiyemerera k’umuburanyi (Aveu) iyo ibyo uregwa ubyemera, biragutsindisha. Mu manza mbonezamubano, iyo bitabujijwe bishobora gukoreshwa mu manza nshinjabyaha. Icyakora ibyo bimenyetso iyo byabonetse biciye mu mategeko. Ntabwo wafata amajwi y’umuntu mu buryo butemewe ngo ayo majwi azashingirweho nk’ikimenyetso. Umuntu yakorewe iyicarubozo, ukamutoteza kugirango yemere ibyo ushaka, ntabwo mu rukiko bene ibyo bimenyetso byemerwa. Gusa ikimenyetso cyose wabona mu manza mbonezamubano urabyitwaza bigacukumburwa. Mu rukiko hakora ukuri gushingiye ku bimenyetso.
U Rwanda rwari rumaze imyaka 20 hakoreshwa itegeko ry’ibimenyetso ryo mu 2004. Ubu rero ryaravuguruwe dufite itegeko rishya. Bimwe mu bisobanuro ukwiriye kumenya by’ibimenyetso bikoreshwa mu Butabera. Mu gusobanura ikimenyetso ni ikintu cyose gifasha mu kumenya ukuri kw’ibyabaye.
Murumva ko mu nshoza y’ikimenyetso harimo ijambo ukuri. Mu nkiko rero hatsinda ukuri gushingiye ku bimenyetso. Ubundi iyo abantu baburana ari babiri umwe aba yigiza nkana. Habaho ukuri kw’abantu, ukuri kw’Imana n’ukuri kw’ibimenyetso.
Mu manza zose rero ukuri kw’ibimenyetso niko guhesha umuburanyi gutsinda. Muri iryo tegeko rishya hari ahavuga ko urega ari we ugomba kugaragaza ibimenyetso. Iyo ibimenyetso abibuze uwo baburana aramutsinda. Birumvikana ko kuba uzi ukuri kwawe mu rubanza bidahagije. Bisaba ko ukuri uvuga ushobora kukwerekana.
Turebe noneho indi ngingo ikoreshwa mu manza, iri mu itegeko rigenga imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’ubutegetsi n’iz’umurimo, iz’inshinjabyaha umucamanza ntabwo yemerewe guca urubanza arufitemo inyungu. Umucamanaza abujijwe guca urubanza ashingiye ku byo we aruziho ku giti cye bwite.
Ubwo rero umucamanaza iyo afite inyungu mu rubanza ntabwo yemerewe kwihuza narwo. Urugero, Umucamanza agiye guca urubanza rwo gukubira no gukomeretsa. Barwanye areba, azi uko byatangiye. Iyo urwo rubanza baruzanye ararwihunza kuko aba asabwa guca urubanza ashingiye ku bimenyetso byazanywe n’ababuranyi. Niba udafite ibimenyetso ushatse ntiwakwirirwa wishora mu rubanza.
Iri tegeko rishya rinavuga ko umucamanza atemerewe kujya hirya y’ibimenyetso byagaragajwe keretse iyo yagize ikibazo ku bimenyetso byatanzwe akaba yifuza guhamagaza abavugwa mu rubanza akababaza ibirenzeho.
Mu rubanza hakora ibimenyetso kandi niho hashakishirizwa ukuri. Hari ibimenyetso bitemewe mu itegeko rishya. Ibimenyetso by’ubupfumu,bishingiye ku kuragura, gutera inzuzi ntabwo byemewe.
Mu itegeko rishya harimo amoko atandatu y’ibimenyetso.
1.IIbimenyetso byanditse
Ibi ni ibimenyetso byifashishwa mu birego bitandukanye biyambazamo Rwanda Forensic Institute (RFI). Ni ibimenyetso bigaragaza ko ijisho rya muntu ridashobora kumenya ukuri hatiyambajwe ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera. Ntabwo wamenya niba umwana ari uwawe hadapimwe ADN.
Ibimenyetso bishingiye kuba ari ubuhamya mu magambo, mu nyandiko, mu bimenyetso, mu mashusho n’amajwi. Ushobora gukora ubuhamya bwo mu nyandiko bukemezwa na Notaire.
Itegeko ryo mu 2004 ryateganyaga ubuhamya butangiwe imbere y’urukiko. Kuri ubu rero itegeko rishya ryarabikemuye. Iryo tegeko rivuga ko ushobora kwifata amashusho aho waba uri hose, ukavuga uko byagenze noneho ayo mashusho akajya muri sisiteme, umucamanza akazareba ayo mashusho akaya agaciro cyangwa se ntibigire icyo bitanga.
4. Ibimenyetso by’impuguke
Hari imanza zikeneramo ibimenyetso by’impuguke cyangwa se abahanga mu bintu runaka. Dufashe urugero niba hari icyangijwe wenda nk’imodoka, harebwa uzi agaciro k’icyangijwe ari we witwa Umugenagaciro mu itegeko cyangwa se impuguke. Umucamanaza aba azi amategeko ariko ntabwo yamenya ibintu byose.
Hari ibimenyetso bicukumbuwe n’amategeko (Les presemptions legales) cyangwa se ibimenyetso byacukumbuwe n’abantu (les presomptions humaines). Dufashe urugero umwana wavukiye mu rugo, umugabo wo muri urwo rugo niwe ufatwa nka se. icyo ni ikimenyetso cyacukumbuwe n’amategeko.
Ushobora kugikoresha ntabwo wirirwa umubaza ibindi bimenyetso. Umwana afatwa nk’uwawe igihe cyose utapimishije ADN. Ntabwo umuntu yahanirwa icyaha kimwe inshuro ebyiri. Urukiko ntabwo ruburanisha icyafashweho icyemezo mu rubanza rwa nyuma, igihe byafashweho icyemezo hakanajyaho kashe mpuruza.
Turebe noneho ibimenyetso byacukumbuwe hakoreshejwe ubwenge bwa muntu. Iyo habaye impanuka mu muhanda, ababishinzwe barapima bakareba igishobora kuba cyarateye iyo mpanuka, umuvuduko imodoka yari afite n’icyateye iyo mpanuka.
6. Ibimenyetso byo kwiyemerera imbere y’Urukiko
Ukwiyemerera k’umuburanyi (Avue) iyo ibyo uregwa ubyemera, biragutsindisha. Mu manza mbonezamubano, iyo bitabujijwe bishobora gukoreshwa mu manza nshinjabyaha. Icyakora ibyo bimenyetso iyo byabonetse biciye mu mategeko. Ntabwo wafata amajwi y’umuntu mu buryo butemewe ngo ayo majwi azashingirweho nk’ikimenyetso. Umuntu yakorewe iyicarubozo, ukamutoteza kugirango yemere ibyo ushaka, ntabwo mu rukiko bene ibyo bimenyetso byemerwa. Gusa ikimenyetso cyose wabona mu manza mbonezamubano urabyitwaza bigacukumburwa. Mu rukiko hakora ukuri gushingiye ku bimenyetso.

Kinyarwanda
English
Swahili









