Muhanga: Bahangayikishijwe n’inzoga banywa bakabyimba ibirenge
Abaturage batandukanye bo mu mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo mu Murenge Nyamabuye, Akarere ka Muhanga baravuga ko bahangayikishijwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje kugaragara muri aka gace.
Aba baturage bavuga ko muri uyu murenge wa Nyamabuye hakomeje kugaragara inzoga nyinshi zitujuje ubuziranenge ndetse hari n’abari kuzinywa bakabyimba ibirenge.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES, ko ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage hakomeje ibikorwa byo gukumira no kurwanya ikorwa, icuruzwa, ikwirakwizwa n'inyobwa ry'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge (ibisembuye n'ibidasembuye)
Yavuze ko mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye polisi yafashe abantu batatu bakekwaho gukora no gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse bafatanwe Litiro zirenga 650 z'igikwangari
Yavuze ko aba bantu bose bafashwe ubu bafungiye kuri Police Station ya Nyamabuye aho iperereza rikomeje.
Police irashimira abaturage bakomeje kugira umuco mwiza wo gutangira amakuru kugihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba ndetse ikanaburira umuntu wese utekereza gukora ibinyuranyije n’amategeko guhita abihagariko kubera ko nta na rimwe Police izigera imwihanganira.

Kinyarwanda
English
Swahili









