issa
Perezida Kagame yihanganishije Kenya ku rupfu rwa Raila Odinga

Oct 16, 2025 - 14:04
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije igihugu cya Kenya, umuryango wa Raila Odinga ndetse na Perezida William Ruto, nyuma y’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 2008 kugeza mu 2013.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati “Mu izina ry’Abanyarwanda no ku giti cyanjye, nihanganishije umuryango wa Raila Odinga, umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto n’Abanya-Kenya ku bw’urupfu rwa Raila Odinga”.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibikorwa by’indashyikirwa Raila Odinga yakoze mu rugamba rwo guharanira demokarasi, ubutabera n’ubumwe muri Kenya no ku rwego rwa Afurika, bizahora byibukwa.
Ati “Twifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Kenya muri ibi bihe by’ikiriyo cyo ku rwego rw’igihugu”.
Raila Odinga yapfiriye mu Buhinde ku wa 15 Ukwakira 2025 azize guhagarara k’umutima, aho yari yagiye kwivuza amaso no kuruhuka.
Uyu munyapolitiki w’inararibonye yari amaze imyaka myinshi agaragaza uruhare rugaragara mu miyoborere y’akarere no ku mugabane, by’umwihariko binyuze mu mishinga y’iterambere ry’ibikorwaremezo yayoboye hagati ya 2018 na 2023, ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Nubwo kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya AU itatsinze mu matora yabaye mu ntangiriro za 2025, yasize ashimwa n’ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda, rwamushyigikiye byeruye nyuma y’uruzinduko yagiriye i Kigali muri Werurwe 2024 aganira na Perezida Paul Kagame.
Mu rwego rwo guha icyubahiro Raila Odinga, Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi ku rwego rw’igihugu.
Raila Odinga azahora yibukwa nk’umwe mu banyapolitiki b’inararibonye bagize uruhare rukomeye mu mpinduka za politiki muri Kenya ndetse no mu iterambere rya Afurika muri rusange.