Ndakwinginze ngwino muri Ukraine - Zelensky asaba Trump kujya kureba ibyo yakorewe n'u Burusiya
Perezida wa kraine, Volodymyr Zelensky, yatabaje Donald Trump ngo aze gusura igihugu cye bityo ngo amurebere ishyano yagushije mbere y’uko amasezerano yagiranye n’Uburusiya yubahirizwa.
Mu kiganiro Zelensky yagiranye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, yasabye ko Trump areba ibyo Uburusiya burimo gukorera abaturage ba Ukraine bubagabaho ibitero.
Ati: “ Nyamuneka, mbere yo gufata ibyemezo, uburyo ubwo ari bwo bwose bw'imishyikirano, uze kureba abantu, abasivili, abarwanyi, ibitaro, amatorero, abana barimbuwe cyangwa bakicwa n’ibitero by’Uburusiya.".
Ni ikiganiro Zelensky yakoze mbere y’igitero simusiga cya misile cy’Uburusiya cyagabwe ku mujyi wa Sumy wo muri Ukraine cyahitanye abantu 34 - barimo abana babiri - abandi 117 barakomereka.
Ni igitero cyarashwe ku baturage bari mu nzira bajya gusenga, bamwe barapfa kinangiza bikomeye ibikorwa remezo muri ibyo bice. Abayobozi batandukanye barimo ab'u Budage n'u Bwongere banenze u Burusiya bavuga ko icyo ari igikorwa cy'ubushotoranyi
Iki gitero kibaye mu gihe Amerika, nk’igihugu gikomeye mu bya gisirikare kimaze iminsi gishyigikiye agahenge k’iminsi 30 hagati ya Ukraine n’Uburusiya ariko bisa n’ibirimo gufata ubusa.


Kinyarwanda
English
Swahili









