Yariye agahimbazamusyi k’abandi! Perezida wa Rayon Sports yatamaje Andre Mazimpaka

Apr 14, 2025 - 13:38
 0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yatangaje ko Andre Mazimpaka guhagarikwa kwe harimo no kuba yarariye amafaranga y’abandi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 14 mata 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yabyutse yemeza ko yahagaritse abatoza 2 barimo umutoza mukuru, Robertinho ndetse na Andre Mazimpaka watozaga abazamu.

Ikipe ya Rayon Sports ibitangaza hari hashize iminsi bivugwa ariko bitarashyirwa ahagaragara.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yashyize umucyo kuri iki kibazo cy’aba batoza bahagaritswe ndetse yemeza ko ari ibisanzwe mu gihe ikipe ititwaye neza.

Twagirayezu Thadee yavuze ko guhagarikwa kwa Robertinho, byatewe n’umusaruro mucye ndetse no kuba adashobora gucunga abakinnyi ngo babe hamwe.

Yagize ati “ Twahagaritse Robertinho amezi 2 kubera umusaruro mucye no kutabasha gucunga neza abakinnyi ngo babe hamwe.”

Uyu muyobozi wa Rayon Sports yakomeje ashyira kandi umucyo ku guhagarikwa kwa Mazimpaka Andre wari umutoza w’abazamu, avuga ko ari umusaruro mucye ndetse ko hari amafaranga y’agahimbazamusyi yahawe akayashyira ku mufuka we.

Yagize ati “ Mazimpaka twamuhagaritse igihe kitazwi kuko hari ibyo tukirimo kureba ku byerekeranye n’umusaruro mucye n’abazamu ariko hari n’ikindi, kuba yaragiye gufata agahimbasamusyi k’abakinnyi ku mufana mukuru arangije agashyira ku mufuka we.”

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ibibazo birimo kugenda byiyongera uko amasaha arimo kugenda aza bitewe n’umusaruro mubi ikipe imazemo iminsi.

Rayon Sports irimo kwitegura umukino na Mukura Victory Sports uri kuri uyu wa kabiri tariki 15 mata 2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ni umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

https://x.com/UKWELITIMES/status/1911730300784197952

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Yariye agahimbazamusyi k’abandi! Perezida wa Rayon Sports yatamaje Andre Mazimpaka

Apr 14, 2025 - 13:38
Apr 14, 2025 - 13:37

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.