issa
Rayon Sports tugize Imana yabona urwego twifuza! Chairman wa APR FC yatangaje

Jan 13, 2026 - 12:20
 0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yatangaje ko Imana ibafashije Rayon Sports yagera ku rwego rwiza kugira ngo babone uwo bazajya bahangana hano mu Rwanda.

Ku wa mbere tariki 12 Mutarama 2026, nibwo ikipe ya APR FC yakoze ikirori cyo gushimira abakinnyi n’abafana uko bitwaye nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa Super Cup. 

Nyuma y’ibi birori, Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa, yaganiriye n’itangazamakuru agaragaza ko ushyize APR FC ku munzani na Rayon Sports ntabwo byaba bihura. Uyu muyobozi yatangaje kandi ko gutsinda Rayon Sports azakomeza kubikora kugeza iyi kipe igeze ku rwego nk’urwe.

Yagize ati “ Ugiye kudushyira ku munzani na Rayon Sports, tubaye abanyamupira ntitube abafana, imyiteguro yanjye niyabo ntibijya bihura na rimwe. Sinjya muri byinshi ariko nzayitsinda, nzayisubira inshuro nyinshi cyane kugeza igeze ku rwego rwanjye.”

Chairman wa APR FC kandi yagaragaje ko ibyo yavuze atabitewe n’amarangamutima kuko umupira w’amaguru ari siyanse, ni ibintu utegura bikazaguha intsinzi bitandukanye n’ibyo Rayon Sports yakoze.

Yagize ati “ Nta marangamutima arimo, umupira ni Siyanse, ntabwo wazana abakinnyi batandatu mu byumweru bibiri, umutoza ari mushya ubahuze n’abari basanzwe, ngo uwo mutoza agire ibyo abigisha bizakunde, kereka ari Maji. Nari narabibwiye n’umuyobozi wa Rayon Sports ko ndibumutsinde.”

Yakomeje agira ati “ Rayon Sports tugize Imana yabona urwego twifuza, tugahangana. Kuyitsinda ibitego 4 cyangwa 7, ntabwo ari byiza kuko ejo bundi tuzasohoka tuzahura n’ikipe nka Pyramids FC. Turashaka ko tugera ku rwego nka ruriya, birasaba rero gutegura.”

Ikipe ya APR FC igiye gukomeza kwitegura umukino ifitanye n’Amagaju FC nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 4-1. Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 29.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373