issa
Huye: Minisiteri y’Ubuzima yasabye abanyeshuri kwimakaza isuku aho bari hose

Jan 13, 2026 - 10:25
 0

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizigiye, yasabye abanyeshuri biga mu Karere ka Huye kwimakaza isuku nk’umuco uhoraho mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho kuyikora nk'umuhango w’igihe gito.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, ubwo yari mu gikorwa cy'ubukangurambaga bw’isuku mu mashuri bwiswe Fresheri ku Ishuri, bwahurije hamwe abanyeshuri, abarimu, abayobozi bo ku rwego rw’akarere n’inzego z’umutekano, hagamijwe guteza imbere isuku n’isukura mu mashuri ndetse no kongera imibereho myiza y’abanyeshuri.

Ni ubukangurambaga bwabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Cyarwa ruherereye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizigiye, mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye, yibukije abari aho ko isuku ari inkingi y’ubuzima bwiza, bityo ko ikwiye kuba umuco kuri buri wese.

Yagize ati “Turifuza ko isuku iba igice cy’ubuzima bwa buri munsi, aho buri wese agira inshingano zo kugira isuku aho ari hose. Abanyeshuri rero mukwiye kugira isuku mu mashuri mwigiramo, aho muri hose, ndetse n’igihe mutashye mu biruhuko mugakomeza uwo muco w’isuku, kuko ni ishingiro ry'ubuzima bwiza.”

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abanyeshuri benshi n’abarimu, basobanuriwe akamaro k’isuku ndetse n’uburyo bworoshye bwo kuyishyira mu bikorwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Abanyeshuri bari aho bavuze ko hari byinshi bungukiye muri ubwo bukangurambaga, birimo ko isuku igomba kubaho igihe cyose kandi ahantu hose, yaba aho bigira ndetse n’aho batuye, itangiriye ku mibiri yabo.

Ni ubukangurambaga kandi ubuyobozi n’abarimu b’ikigo cya G.S. Cyarwa bavuze ko bungukiyemo byinshi by’uko bagomba gukurikirana ibikorwa by’isuku buri munsi, ndetse bakanimakaza ingamba zituma isuku iba ihame aho kuba igikorwa cyo kwibutswa gusa buri gihe.

Mayor w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we wari muri ubwo bukangurambaga, yasabye abanyeshuri kwita ku isuku igihe cyose, avuga ko bagomba kuyifata nk'ishingiro ry'ubuzima bwiza.

Ati “Isuku ni ishingiro ry’ubuzima bwiza. Umunyeshuri wese usukuye atekereza neza, yiga neza kandi ejo hazaza he haba heza, kandi aba umuturage wubaka igihugu.”

Minisiteri y’Ubuzima kandi yibukije abari aho ko mu ntego za Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere NST2, u Rwanda rwihaye intego yo kugera ku gipimo cya 100% cy’isuku n’isukura bitarenze umwaka wa 2029, bityo ko uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo iyo ntego igerweho.

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu ubukangurambaga bw’isuku bukomeje gutangwa hagamijwe kongera isuku n’isukura mu baturage.

Jan 13, 2026 - 12:07