Huye: Aho yari yiteze gusarura ibiro 800 by’umuceri na 200 ntibizavamo
Abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya Rwasave giherereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye ho mu ntara y'Amajyepfo baravuga ko umusaruro bari biteze kubona mu isarura ry’umuceri muri iki gihembwe batawubonye, ahubwo ko bari mu gihombo gikomeye.
Umuturage witwa Mugisha Jean de Dieu aganira na UKWELI TIMES kuri uyu wa 21 Ukuboza 2025, yavuze ko umusaruro yari yiteze kubona mu isarura arimo gukora ubu atari wo arimo kubona, ahubwo ko arimo guhomba.
Yagize ati “Umuceri tuwuhinga twabonaga ko umeze neza kubera ko ibihe byari byiza, akavura karinganiye, ariko wageze aho tuwusarura urarwara. Ubu rero ndi mu gihombo rwose kuko nari niteze ko byibuze nzasarura nk’ibiro 800 none ndabona na 200 bitazavamo.”
Nyiramana Daforoza, umubyeyi na we uhinga umuceri muri icyo gishanga cya Rwasave, avuga ko yahuye n’igihombo bitewe n’ihindagurika ry’ibihe.
Ati “Narahombye pe! Umuceri waraguye wose bitewe n’uko imvura yabuze turavomerera, nyuma yaho imvura igwa arinyishi n’umuyaga ufite imbaraga bituma umuceri ugwa niko guhomba kuko ntabwo uba ucyeze neza.”
Aba baturage kandi bavuga ko icyo gihombo bafite ahanini no kuba batarabonye inyongeramusaruro nabyo byabigizemo uruhare.
Uwita Mukankusi Sandrine avuga ko ibiciro bya nkunganire byazamutse cyane bityo benshi bakaba batarakoresheje ifumbire kubera guhenda, bituma umusaruro wabo uba muke.
Yagize ati “Erega benshi muri twe ntabwo twakoresheje inyongeramusaruro neza nk’uko bikwiye kubera ko ibiciro bya nkunganire dukuramo ifumbire byarazamutse cyane; ibyo na byo rero biri mu bikomeje kuduteza igihombo.”
Ku rundi ruhande, benshi bahuriza no kuba bimwe mu byuzi bakoreshaga mu kuhira byarakamye, bityo nabyo bikaba biri mu byabateje igihombo kubera ko babuze uko bavomerera mu gihe imvura yari yarabuze kandi umuceri wari ugeze aho ukeneye amazi.
Uretse ibyo bibazo kandi, bamwe muri abo baturage bavuga ko ibyabateje ibihombo bidashingiye ku bibazo by’ubuhinzi gusa, ahubwo ko no kutumvikana ku baba mu makoperative na byo byabigizemo uruhare.
Aba baturage barasaba Leta ko bagabanyirizwa ibiciro bya nkunganire kugira ngo babashe kubona inyongeramusaruro, bityo babashe kweza neza, ndetse imibereho yabo igende neza.


Kinyarwanda
English
Swahili









