Muhanga: Ari gushakishwa nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 17
Umusore ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wo mu Karere ka Muhanga, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano zo muri aka gace nyuma y’uko ikirego cye cyamaze gutangwa.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu musore wo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, yakingiranye umwana w’umukobwa mu nzu, ku tariki ya 27 Nzeri 2025 ahagana saa ine z’Amanywa, aza kumukingurira umunsi ukurikiye mu masaha ya mu gitondo yamusambanyije.
CIP Kamanzi Hassan yabwiye TV1 ko uyu musore ari gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano ndetse ko n’ikirego cyatanzwe mu nzego zirebwa n’iki kibazo muri aka karere.
Yagize ati “Umubyeyi w’umwana, mu saa Kumi ni bwo yatanze ikirego, ubwo rero ibindi bijyanye no gushaka uwahohoteye umwana byatangiye rwose.”
Umuryango w’uyu mwana wasobanuye ko bari babuze umwana wabo mu mugoroba wo ku wa 27 Nzeri nyuma babajije umwana ababwira ko uwo musore yamukingiranye mu nzu biza kurangira anamusambanyije.
Ku ruhande rw’uyu mwana we yavuze ko yari yagiye gusura mushiki w’uyu muhungu asanga adahari birangira uyu musore amukingiranye mu nzu, maze ategereza ko ab’aho bataha araheba.
Yagize ati “Uyu muhungu yashyizeho ingufuri arakinga, bwije ntegereza ko iwabo bataha ndababura. mu masaa cyenda za nijoro nibwo yamfashe.”
Amakuru avuga ko umuryango ukimenya amakuru wahise ujyana umwana ku bitaro bya Nyabikenke kugira ngo ahabwe ubufasha burimo ibinini bituma adasama, n’imiti imurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Abaturage bo muri aka gace bo bakomeza basaba ko uyu musore yashakishwa kugira ngo ahanirwe ibyo yakoze, kuko yasambanyije umwana utujuje imyaka y’ubukure.


Kinyarwanda
English
Swahili









