Rutsiro: Abasenyewe n’ibiza bahawe inzu
Imiryango 23 yasenyewe n’ibiza mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, yahawe inzu zigezweho zifite agaciro ka miliyoni 172.500 zubatswe muri uwo murenge, mu rwego rwo kuyifasha kwiyubaka.
Uyu muhango wabaye ku tariki wa 1 Gashyantare 2026, ku munsi u Rwanda rwizihiza intwari z’igihugu.
Ku tariki ya 2 Gicurasi 2023 ni bwo mu Rwanda haguye imvura idasanzwe iteza ibiza bihitana abantu 135 ndetse binasenya inzu z’abaturage harimo n’iz’iyi miryango zigera mu 1126 bo mu Karere ka Rutsiro.
Aba baturage bavuze ko bishimye cyane kuba bagiye gutuzwa ahantu heza.
Umwe yagize ati “Nari ntuye mu manegeka ibiza bitwara inzu yanjye noneho nyuma ngura ikibanza baje kugipima basanga ni gito hashize igihe bahise baza kundeba bambwira ko banyubakiye.”
Undi ati “Ni igihugu cyaranyubakiye. Ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame kubera igikorwa yankoreye cyiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yasabye aba baturage batujwe kuzafata neza izi nyubako birinda kuzangiza kugira ngo babashe kugera ku iterambere ubwabo bazarigeze no kuri bagenzi babo.
Yagize ati “Twabasabye gusigasira no gufata neza izi nzu kuko ni bo batujwe kandi ko mu minsi iri imbere rya terambere nibarigeraho na bo babashe guteza imbere bagenzi babo.”


Kinyarwanda
English
Swahili









