issa
Gicumbi: Umugabo yishe umugore we amukubise umuhini w’isekuru

Feb 3, 2026 - 10:13
 0

Umugabo witwa Byankundiye Emmanuel wo mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we witwa Mutuyimana Euphrasie w’imyaka 32 amukubise umuhini mu mutwe

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Giti, mu Karere ka Gicumbi, ahagana saa tanu z’amanywa zo ku wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare 2026.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko amakimbirane y’uyu mugabo n’umugore yari amaze imyaka 3 buri wese ashinja undi gusesagura umutungo w’urugo.

Bivugwa ko napfuye amafaranga 23 500 umugore yari yagurishije ibirayi ayahisha munsi y’uburiri, umugabo arabimenya arayahiga kugeza ayaguyeho arayatwara.

Umugore yabonye umugabo akomeza kwisirisimba mu nzu akubita agatima kuri ya mafaranga agiye kuyareba asanga umugabo yasasuye uburiri ayakuramo arayatwara.

Ibi ngo byatumye umugore agira umujinya, maze afata igare bari bafite arijyana kuribitsa ku muturanyi wabo, umugabo arishatse ngo arijyane aho yari agiye araribura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, Bangirama Jean Marie Vianney, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Bukure.

Ati“Yahise afatwa ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Bukure, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma, abana bajyanwa mu miryango turakomeza kubakurikiranirayo.”

Yihanganishije umuryango wagize ibyago, avuga ko muri uyu Murenge banafite indi miryango 40 ibana mu makimbirane, 14 imaze kugaragaza ubushake bwo kuyavamo nyuma yo kuganirizwa, indi iracyagoragozwa.

Yasabye imiryango kwirinda amakimbirane agera aho kwamburana ubuzima, kuko nk’uyu yishe umugore we ubuyobozi bwari bukiva kubunga, ko kwica umugore kuriya ari ubugwari bukabije.