Abakinnyi ba Rayon Sports baraza guseka nyuma y’iminsi baranze gukora imyitozo
Abakinnyi ba Rayon Sports, bagiye guhembwa nyuma y’iminsi bafite agahinda ko kumara iminsi nta mushahara bahabwa bigatuma bahagarika imyitozo.
Ku wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026, nibwo abakinnyi ba Rayon Sports batangiye kwanga gukora imyitozo nyuma yo kubeshywa n’ubuyobozi ko guhabwa amafaranga y’imishahara ariko ntibayahabwe.
Tariki ya 1 ndetse n’iya 2 Gashyantare 2026, abakinnyi ba Rayon Sports nabwo banze gukora imyitozo, haza gusohoka amakuru avuga ko icyatindije guhemba abakinnyi ari umufatanyabikorwa wayo bari bizeye akaza kubatenguha cyane bigatuma iminsi ikomeza kwiyongera.
Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Gashyantare 2026, mu kiganiro Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yagiranye na Radio Rwanda, yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri bitarenze Saa Saba z’amanwa, abakinnyi y’aba abagabo ndetse n’abagore baraza kuba babonye imishahara yabo.
Abakinnyi ba Rayon Sports b’abagore bafitiwe imishahara y’amezi atatu, naho abagabo barimo kwishyuza imishahara y’amezi abiri. Abakinnyi b’iyi kipe mu bagore, nibo bagaragazaga akababaro cyane nyuma yo kwegukana ibikombe bibiri mu gihe kitarenze iminsi 10 bakinjiza milliyoni 24 ariko guhabwa umushahara bikomeza kwanga.
Ibi bibaye mu gihe ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura umukino ufungura imikino ya Shampiyona yo kwishyura aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyantare 2026, izakina na AS Kigali.


Kinyarwanda
English
Swahili









