KNC yaguriye abantu 100! Sitade Amahoro ishobora kuzura abafana mbere ya saa cyenda

Mar 21, 2025 - 08:44
 0

Abantu benshi barimo kwitabira kugurira abantu amatike yo kwinjira ku mukino ugomba guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Nigeria.

Kuri uyu wa gatanu tariki 21 Werurwe 2025, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina n’ikipe y’igihugu ya Nigeria mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi kizaba 2026.

Ni umukino wakaniwe cyane n’abakunzi, ubuyobobozi, abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bijyanye n’ibirimo gutegurwa. Kugeza ubu ugendeye ku birimo gutegurwa, Sitade Amahoro ishobora kuza kuzura hakiri kare bitandukanye nuko byari bimeze mu gihe cyashize.

Umujyi wa Kigali wateguye uko abaturage baraza kureba uyu mukino ndetse abaturage bamwe ntabwo baraza kugura amatike kuko byose byamaze gutegurwa ndetse nuko baraza kugera kuri sitade..

Mayor w’umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yatangaje ko iki gikorwa cyakozwe ari ukugirango bashyigikire Amavubi kugirango yitware neza imbere ya Nigeria ariko yemeza ko amatike atagizwe ubuntu ahubwo hari abafatanya bikorwa baguriye abantu badafite ubushobozi.

Yagize ati “ Ntabwo amatike yagizwe ubuntu ahubwo hari abafatanyabikorwa bafashije kugirira abantu amatike badafite ubushobozi bwo kuyigurira.”

Muri iki gikorwa cyo kugurira abantu amatike na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yakitabiriye kuko yaguriye amatike abantu 100 bagomba kwicara muri Upper Bowl hasanzwe hishyurwa 1000. Iki gikorwa kandi na Munyakazi Sadate yagikozeho kuko yaguze amatike 500 nawe yo muri Upper Bowl.

Iki ni igikorwa gikomeje ku bantu bashaka gushyikigira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kugirango muri sitade habe harimo abantu benshi kandi yuzuye.

Umujyi wa Kigali watangije iki gikorwa, hari uduce twihaye intego y’abantu turazana kuri sitade uyu munsi. Umurenge wa Remera wihaye kuzana abantu ibihumbi 5, Kimirongo nayo irazana abantu ibihumbi 5, Kinyinya irazana ibihumbi 8, Gisozi irazana abantu ibihumbi 4 ndetse n’indi mirenge y’umujyi wa Kigali hari abantu yagiye yiyemeza ubona ko Sitade uyu munsi iraba irimo abafana benshi cyane.

Iki gikorwa cyo kuzana abantu kuri sitade Amahoro, kiratangira saa ine z'amanwa bivuze ko Sitade iraza kugeramo abantu hakiri kare kuko saa tanu z'amanwa sitade iraba ifunguye.

 Kugeza ubu itsinda C u Rwanda rurimo riyobowe na Benin n’amanota 8 kuko yaraye inganyije na Mozambique ibitego 2-2. U Rwanda ruri ku mwanya wa 2 n’amanota 7 inganya na Afurika y’epfo. Lesotho ifite amanota 5 naho Nigeria na Mozambique zifite amanota 3.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

KNC yaguriye abantu 100! Sitade Amahoro ishobora kuzura abafana mbere ya saa cyenda

Mar 21, 2025 - 08:44
Mar 21, 2025 - 08:46

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.