KNC yakije umuriro kuri FERWAFA nyuma y'imyitwarire mibi y'Amavubi muri CECAFA U17
Umunyamakuru wa Radio na TV1, Kakooza Nkuliza Charles, yakije umuriro kuri FERWAFA nyuma yo kwitwara nabi kw'Amavubi muri CECAFA y'abatarengeje imyaka 17.
Ku itariki 15 Ugushyingo 2025, nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 yatangiye gukina imikino ya CECAFA y'abatarengeje iyi myaka ndetse itangira itsindwa irushwa na Ethiopia ibitego 2-0.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 yakurikijeho umukino wa Kabiri yatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1 ndetse wabonaga irimo kurushwa mu buryo bugaragara.
Umukino wagarutsweho cyane ni uwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwemo na Somalia ibitego 3-0 mu mukino wabaye ku wa mbere tariki 24 Ugushyingo 2025. Uyu mukino wagarutsweho cyane kuko wabonaga u Rwanda no gutsindwa ibitego birenze bitatu, byarashobokaga cyane.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, KNC nawe ni umwe mu babyutse batanga ibitekerezo ku mitegurire y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abatarengeje imyaka 17, ababazwa cyane n'imitegurire yayo ndetse asaba ko abantu bagabanya kubeshya imyaka kuko ingaruka zigenda zigaragara.
Yagize ati " Irushanwa ry'abatarengeje imyaka 17 hano mu Rwanda rikinwe rimwe, kandi ryitabirwa n'abasaza. Hari abari baririmo bafite imyaka 20. Ntitutivanamo umuco wo kubeshya, ingaruka tuzabona ni ziriya."
Yakomeje agira ati " Abenshi mu bagize iyi kipe yacu, nta shampiyona n'imwe bakinnyemo yaba iy'aba 15 cyangwa 17. Abarimo benshi ni abari mu bato ba Bayern Munich, wambwira Shampiyona Bayern ikinamo, usibye kuryama kuri FERWAFA bakajya ku ishuri bakaza bagakora imyitozo nayo micye?"
KNC yasabye FERWAFA na Minisiteri ya Siporo ko bakwiye gushyiraho uburyo buhamye ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse bakomereza kuri aba bagategura ariko bakibuka ko abatoza bakomeye ari bo bakenewe cyane.
Yagize ati " Minisiteri na FERWAFA bakwiye kumenya ko bagomba gushyiraho ibuye ry'ifatizo ku buryo ikipe y'igihugu yacu ijyamo. Igitangaje, ntureba ko aba batashye nta kintu bakoze, ubu ntuzongera kubabona. Ababishinzwe icyo nababwira, bashake abatoza bajya muri U17 na U20 abana bakoreshwe umwiherero ndetse bashakirwe na Stage."
Yakomeje asaba ko hashyirwaho irushanwa ry'abatarengeje imyaka 15 izategurira iry'aba 17, ariko kandi abagomba kubyegekwaho ari FERWAFA nubwo ubuyobozi buriho bukiri bushya ariko bagomba gushyira ibintu ku murongo bakava ku kintu cyo gukoresha abanyabiraka.
Yagize ati " Hashyirweho irushanwa ry'abatarengeje imyaka 15 rizategurira ab'imyaka 17, bashakirwe abatoza aho gushyiraho abanyabiraka. Ikindi hashakwe abafite ubunararibonye mu gutoza abana, ntabwo ari umuntu wese utoza abana. Turabyegeka kuri FERWAFA nubwo bakiri bashya. Nibashyire ibintu ku murongo bareke gukoresha abanyabiraka."
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 nyuma yo gutsindwa umukino wa Gatatu yahise isezererwa muri CECAFA U17 idatsinze umukino n'umwe ndetse yinjije igitego kimwe, maze nayo yinjizwa ibitego 7.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Somalia ibitego 3-0


Kinyarwanda
English
Swahili









