Benzema yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Saudi Pro League
Mu gihe benshi bibazaga niba igihe cyageze ngo Benzema asezere kuri ruhando mpuzamahanga, yongeye gusubiza abamwibazaho yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2024/25 muri Saudi Pro League, aho akinira ikipe ya Al-Ittihad
Uyu mukinnyi w’imyaka 37 y’amavuko wahoze ari inkingi ya mwamba muri Real Madrid yagaragaje urwego rwo hejuru mu mwaka we wa kabiri muri shampiyona ya Saudi Arabia. Mu mikino 28 yakinnye yatsinze ibitego 21 anatanga imipira 9 yavuyemo ibitego, bituma agira uruhare rw’ibitego 30 mu nstinzi y’ikipe ye.
Benzema ntiyitwaye neza ku giti cye gusa ahubwo yagize uruhare rufatika mu gutuma Al-Ittihad yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 10 mu mateka yayo. Nubwo atabashije gukina umukino wa nyuma kubera imvune ikipe ye yari yamaze gutwara igikombe hakiri kare itsinze Al Raed ibitego 3-1 mbere y’uko shampiyona irangira.
Nubwo yari mu isiganwa rikomeye n’abandi bakinnyi barimo Cristiano Ronaldo ku gihembo cya Golden Boot, Benzema yagaragaje ko intego ye ya mbere ari intsinzi y’ikipe aho kwibanda cyane kubihembo by’umuntu kugiti cye.
Ati “Ibi simbyinyitayeho nshuti yanjye, icy’ingenzi kurusha ibindi byose ni igikombe cya shampiyona ya SPL.”
Kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Saudi Pro League byiyongera ku rutonde rw’ibindi bihembo Benzema amaze kubona birimo Ballon d’Or yegukanye muri 2022. Ni intsinzi igaragaza ko nubwo yavuye i Burayi, ubushobozi n’ubuhanga bwe bukiri ku rwego rwo hejuru.
Mu myaka 37, Benzema aracyari ku isonga mu bakinnyi bafite impinduka zifatika mu kibuga uru n’urugero rwiza rw’uko ubunararibonye, ubwitange n’umurava bishobora gukomeza kwandika amateka nubwo igihe cyaba kigeze aho benshi baba batekereza ko umukinnyi ari kurangira.
Karim Benzema, umugabo utarangwaho amagambo menshi mw’itangazamakuru cyane ahubwo uvuga ibyo ashoboye abinyujije mu kibuga akomeje kwerekana ko aho yaba ari hose kw’Isi yakina.


Kinyarwanda
English
Swahili









