Mukura VS na Gorilla FC rubuze gica
Umukino wahuzaga Mukura Victory Sports na Gorilla FC, urangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.
Ku isaha ya saa cyenda z'amanwa zo kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025, nibwo Gorilla FC yakinnye umukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona na Mukura Victory Sports.
Ni umukino wari ukomeye cyane, watangiye Mukura Victory Sports igaragaza urwego ruri hejuru bijyanye n'abakinnyi bakomeye ifite.
Ku munota wa 47 w'igice cya mbere, Mukura Victory Sports yaje gutsinda igitego cya mbere gitsinzwe na Hakizimana Zuber, iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye isoza igice cya mbere ibonye intsinzi.
Igice cya Kabiri n'ubundi Mukura Victory Sports yagarukanye imbaraga nyinshi ubona ko ishaka gutsinda igitego cya Kabiri nubwo abarimo Zuber, Eli Tatou, n'abandi batakira iyi kipe bagiye bahusha uburyo bwabaga bwabazwe.
Ku munota wa 80, Gorilla FC yagerageje kwataka cyane izamu rya Mukura Victory Sports nyuma yo guhabwa kufura muri Metero nka 25 ariko n'ubundi ipfa ubusa kuko nta kintu gikomeye cyavuyemo.
Ku munota wa 90 umukino ugiye kurangiye, Gorilla FC yaje kubona Penalite nziza cyane nyuma y'ikosa rikomeye ryakozwe na ba myugariro ba Mukura Victory Sports ihita ivamo igitego cyo kwishyura. Ni igitego cyatsinzwe na Masudi Narcisse.
Umukino waje kurangira ikipe zombi zigabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1. Ni umukino wari mwiza cyane wabonaga amakipe yombi agerageza gukina Kandi umukino wo guhererekanya cyane.


Kinyarwanda
English
Swahili









