issa
Umutoza wa Rayon Sports yashyize umucyo ku bivugwa kuri Fall Ngagne

Dec 6, 2025 - 10:22
 0

Umutoza wa Rayon Sports, Haruna Ferouz yashyize umucyo kubivugwa ko Fall Ngagne yamaze gukira ashobora gukoreshwa mu mikino ya Shampiyona, yemeza ko igihe yahawe kibura ukwezi.

Ku wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona na Musanze FC, urangira Rayon Sports yitwaye neza itsinda ibitego 2-0.

Ni umukino woroheye cyane ikipe ya Rayon Sports yaje yize cyane imikinire ya Musanze FC kuko ibi bitego byose byabonetse mu minota 30 ya mbere ndetse Musanze FC iza no kubona ikarita y’umutuku ku munota wa 44 w’igice cya mbere.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa Rayon Sports yaganirije itangazamakuru agaruka kuri byinshi birimo igitekerezo yazanye muri uyu mukino atangaza ko yaje yakoze cyane ku gice cy’ibitekerezo by’abakinnyi ba Rayon Spots bari bamaze iminsi baritakarije icyizere nyuma yo kutabona intsinzi mu mikino yikurikiranya.

Haruna Ferouz yagarutse kandi ku bakinnyi ba Rayon Sports bamaze iminsi batagaragara mu mikino Rayon Sports irimo gukina barimo Fall Ngagne, Bigirimana Abedi ndetse na Tambwe Gloire.  

Yagize ati “ Fall Ngagne mu kwezi kwa mbere azaba yagarutse kuko mu mezi atatu yahawe asigaje ukwezi kumwe ariko imyitozo arayikora n’abandi adahura nabo cyane. Abedi nawe arabura ibyumweru bibiri naho Tambwe Gloire we bamukuyeho Sima, ubu yatangiye kugerageza gukoresha aho yavunitse.”

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino byongeye kugarura icyizere mu bakunzi, abayobozi ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe bijyanye n’uko bari bamaze iminsi banyotewe intsinzi.

Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa kane w’agateganyo wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 17. Umukino uzakurikira ikipe ya Rayon Sports izaba yerekeje mu karere ka Bugesera gukina na Bugesera FC.

 Ngagne returns to training after lengthy injury layoff - The New Times

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373