Cristiano na Messi bisanze mu itsinda ryoroshye naho Kylian Mbappe we ntibizamworohera! Uko tombola y’amatsinda y’igikombe cy’isi yagenze
Tombola yabaye amakipe y’ibihugu y’abarimo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ntabwo yisanze mu matsinda akomeye y’igikombe cy’isi. Kylian Mbappe yisanze mu istinda ritoroshye n’ikipe y’igihugu ye y’u Bufaransa.
Ni tombola yabaye mu ijoro ryacyeye tariki 5 Ukuboza 2025, yabereye muri Leta zunze ubumwe z’Amareka. Iyi tombola yari iyobowe na Giani Infantino usanzwe ari umuyobozi wa FIFA ndetse hari n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ndetse na Perezida Donald Trump.
Haje kugerwaho tombola amakipe yari ategerejwe arimo ikipe z’igihugu zirimo Argentine, Espagne, Portugal, u Bufaransa ndetse n’andi yamenye amatsinda azaba arimo muri iki gikombe cy’isi cya 2026.
Ikipe y’igihugu ya Argentine ya Lionel Messi yisanze mu itsinda rya 10 cyangwa J aho yisanze iri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Algeria, Austria ndetse na Jordan. Ikipe y’igihugu ya Portugal ya Cristiano Ronaldo yo yisanze mu itsinda rya 11 cyangwa K aho yisanze iri kumwe n’ikipe izava mu mikino ya Kamparamaka, Uzerbekistan ndetse na Colombia.
Muri iyi Tombola ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yisanze iri mu itsinda rizaba ritoroshye kuko yisanze iri kumwe n’amakipe akomeye arimo Senegal, Ikipe y’igihugu ya Norway ikinamo Erling Halaand ndetse n’ikipe imwe izava mu mikino ya Kamparamaka.
Iyi mikino y’igikombe cy’isi cya 2026, izatangira tariki 11 Kamena kugeza tariki 19 Nyakanga 2026. Ni imikino izabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada ndetse na Mexico. Kuri iyi nshuro iki gikombe cyizaba gifite umwihariko cyane kuko kizitabirwa n’amakipe 48, bizaba bibaye bwa mbere mu mateka y’igikombe cy’isi.
Lionel Messi na Argentina nibo baheruka gutwara iki gikombe cy'isi
Cristiano Ronaldo afite inzozi zo gutwara igikombe cy'Isi
Kylian Mbappé n'u Bufaransa baheruka gutaindirwa ku mukino wa nyuma
Uko Tombola yagenze y'amakipe y'igikombe cy'Isi


Kinyarwanda
English
Swahili









