Abanyabigwi 2 ni nde uri guhabwa amahirwe yo gutoza APR FC mu nzira yo kujya mu matsinda
Abatoza 2 bakomeye hano ku mubagane w’Afurika, barimo Miguel Cardoso na Nabil Maalou bari guhanganira akazi ko gutoza APR FC.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 3 kamena 2025, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko aba batoza babiri barimo kuganirizwa n’ikipe ya APR FC ndetse vuba umwe muri bo ashobora gutangazwa nta gihindutse.
Aba batoza bose ni banyabigwi cyane mu mupira w’Amaguru w’Afurika kuko utarakoze ibitangaza mu ma-Club, yabikoze mu makipe y’igihugu.
Aba batoza ni bantu ki bafite ibihe bigwi?
Jose Miguel Azevedo Cardoso ni umutoza ukomoka mu gihugu cya Portugal wavutse mu 1972 tariki 28 Gicurasi. Uyu mutoza ntabwo yakinnye mu ikipe y’igihugu ariko yagiye azamuka neza mu mwuga w’ubutoza.
Kuva 2003-2004, yari umutoza w’abato ba FC Porto yo muri Portugal azakwerekeza muri Braga nk’umutoza w’ungirije, aza kwerekeza muri Sporting Club Portugal ayimaramo umwaka umwe kuva 2011-2012.
Miguel yatoje kandi Shaktar Donesk ari umutoza wungirije ariko ntiyahatinda ndetse anatoza mu Bufaransa muri Nante. Yatoje kandi Celta vigo yo muri Esipanye. Mu mwaka wa 2024, nibwo yahise aza gutoza muri Afurika mu ikipe yitwa Esperance De Tunis ntiyahatinda ahita yerekeza muri Mamelodi Sundowns.
Tariki 1 Kamena 2025, ubwo Mamelodi Sundowns yatsindwaga na Pyramid FC ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League, uyu yari we mutoza wayo ndetse hari amakuru avuga ko ashobora kwirukanwa ari yo mpamvu APR FC imuriho.
Undi ni Nabil Maaloul ni umutoza ukomoka mu gihugu cya Tunisia ndetse yanakiniye iki gihugu cye akina mu kibuga.
Uyu mutoza ni umwe mu bazwi cyane hano muri Afurika kuko mu mwaka wa 2018, ubwo ikipe y’igihugu ya Tunisia yakinaga igikombe cy’isi cyabereye mu Buburisiya, niwe watozaga iyi kipe y’igihugu nubwo ititwaye neza cyane.
Amwe mu makipe akomeye uyu mutoza yatoje arimo: Club African, Esiperance De Tunis ndetse na USM Alger. Uyu mutoza kandi yatoje Kuwait, ikipe y’igihugu ya Syria ndetse n’ikipe y’igihugu ya Tunisia.
Ninde uhabwa amahirwe yo gutoza ikipe ya APR FC?
Aba batoza bose, iyo urebye ibyo bakoze mu mupira w’Afurika, ubona bose bakomeye ndetse uwo ikipe ya APR FC yazana ubona ko ntawashidikanya ubushobozi bwe.
Amakuru UKWELITIMES dufite avuga ko ikipe ya APR FC yifuza umutoza ufite ubunararibonye mu mupira w’Afurika kuko bifuza kugera kure mu mikino ya CAF Champions League. Arko kandi ikipe ya APR FC yifuza umutoza ushobora kuzamura impano z’abakiri bato ariko ufite n’ubushobozi mu bijyanye na Tekenike y’umupira w’amaguru.
Andi makuru dufite avuga ko umunya-Tunisia witwa Nabil Maaloul ari hano mu Rwanda ndetse ku munsi w’ejo hashize tariki 3 Gicurasi 2025, yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa APR FC ndetse bitanga icyizere.
Bivugwa ko uyu mutoza arimo kwifuza umushahara ungana n’ibihumbi 70 by’amadorari akihembera abo bazakorana bivuze ko ari Milliyoni zisanga 100 z’amafaranga y’u Rwanda ariko haracyari ibiganiro ngo harebwe niba yagabanya.
Nabil Maloul bivugwa ko ari we urimo guhabwa amahirwe yo gutoza APR FC bitewe ni uko uyu ahura nibyo iyi kipe yifuza ariko akaba amenyereye Afurika kuko ari naho avuka.
Ikipe ya APR FC ikomeje urugendo rwo gushaka uko yagera mu matsinda ndetse irimo gukora ibishoboka byose ishaka abazayifasha kandi bakomeye.




Kinyarwanda
English
Swahili









