Mu butumwa burimo amarangamutima menshi, Mugabe Aristide yasezeye Basketball
Mugabe Aristide wari umaze imyaka 18 mu mukino wa Basketball, yasezeye burundu ku gukina uyu mukino ariko aracyawurimo.
Ibi Mugabe Aristide yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho ubutumwa bukomeye kandi bwuzuyemo amarangamutima menshi.
Mugabe Aristide asezeye nyuma y’imyaka 18 ari gukina uyu mukino, atanga ibyishimo byinshi mu makipe atandukanye yagiye akinamo arimo Espoir BBC, Patriots BBC, asezeye yari mu ikipe yitwa Kepler BBC. Uyu musore yakinnye mu ikipe y’igihugu ari na Kapiteni ndetse no mu makipe yagiye anyuramo yari umuyobozi.
Mu butumwa Aristide yashyize hanze, yatangaje ko afite amarangamutima avanze muri uku gusezera ariko kandi ashimira abo babanye bose, abafana, abayobozi ndetse n’abo bakinanye.
Yagize ati “ Uyu munsi mfite amarangamutima avanze kandi menshi nyuma y’imyaka 18, mpagaritse urugendo rwo gukina umukino wa Basketball. Ndashimira byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwanjye. Umuryango wanjye n’inshuti, abatoza bose, abo twakinanaga, abo twahanganye, abafana, ubuyobozi bw’amakipe yose, mwarakoze cyane.”
Mugabe Aristide yashimiye kandi byimazeyo abayobozi b’amakipe yose yakinnyemo arimo Espoir BBC, Patriots BBC, Kepler BBC ndetse na CSK BBC.
Uyu mugabo w’imyaka 38, yishimiye ku kuba mu ikipe y’igihugu ndetse n’icyizere bamuhaye akaba Kapiteni wayo mu gihe kirekire.
Yagize ati “ Ku ikipe y’Igihugu, nta magambo mfite yo gusobanura ishema nishimira kuba narahagarariye igihugu cyanjye cyiza (Rwanda). Ndashimira by’umwihariko abayobozi bangiriye icyizere bakampa inshingano zo kuyobora amakipe nka Kapiteni. Byamfashije gukura no kuba umuntu ndi we uyu munsi.”
Yakomeje agira ati “ Imirimo yose ikomeye, ibitambo byose, imvune, ibikomere, ibyuya, amaraso n’amarira, byose byagize icyo bimara. Ndashimira Imana iteka ku myaka 18 namaze mu marushanwa ya shampiyona. Si igihe gito kuguma uhagaze kandi ukina umukino wo ku rwego rwo hejuru. Ndashimira FERWABA na BAL baduhaye amahirwe, njye n’abandi bose, yo gukina umukino dukunda.
Ku bavandimwe twakinanye ndacyari umwana mu rugo, mwarakoze cyane ku ruhare mwagize mu kuntunganya nk’umukinnyi uharanira gutsinda.”
Mubage Aristide yagaragaje ko uku gusezera bitavuze ko avuye muri Basketball burundu ahubwo azakomeza kuyibamo kuko ni ibintu akunda. Uyu mugabo yahawe akazi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse yakinaga muri Kepler BBC ari n’umwe mu batozaga iyi kipe.

Mugabe Aristide yakiniye ikipe y'igihugu ya Basketball
Aristide yakoreye amateka muri Patriots


Kinyarwanda
English
Swahili









