Huye: Yishe umukiriya we amuziza amafaranga 300
Umucuruzi witwa Mazimpaka Francois,wo mu Murenge wa Kinazi,Akarere ka Huye ,yatawe muri yombi akekwaho gukubita inyundo mu mutwe uwitwa Muhaturukundo Eliab bikamuviramo gupfa.
Ibi byabaye ku wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025.
Amakuru aturuka mu Kagari ka Sazange aho uru rugomo rwabereye,avuga ko Mazimpaka yakubise mugenzi we inyundo mu mutwe amuziza ko yari yanze kumwishyura amafaranga 300 y'inzoga yitwa indege yari yanyweye.
Abatangabuhamya bavuga ko ubwo Muhaturukundo yangaga kwishyura iyo nzoga Mazimpaka yahise ajya iwe azana inyundo ahita ayimukubita mu mutwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinazi,Nkubana Vianey,yemeje iby'aya makuru.
Yagize ati "Yamukubise inyundo aramubabaza cyane,uwakubiswe ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kabutare nyuma igikomere kiramuhitana."
Yongeyeho ko uwakoze urwo rugomo yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusatira.
Thamimu Hakizimana


Kinyarwanda
English
Swahili









