Ombarenga Fitina na Rayon Sports bamaze kumvikana
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Ombarenga Fitina, yamaze kumvikana na Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yasoje shampiyona y’u Rwanda Sezo 2024/2025, myugariro Ombarenga Fitina atarimo gukina bitewe n’ibyo yashinjwaga bitumvikanwagaho mu buyobozi ndetse n’abafana b’iyi kipe..
Uyu mukinnyi yasabye ikipe ya Rayon Sports ko bakumvikana bagatandukana kubwumvikane ariko babanza kutumvikana ku mafaranga uyu mukinnyi yashakaga kugura amasezerano y’umwaka yari asigaje.
Amakuru twamenye avuga ko Ombarenga Fitina yashakaga kwishyura milliyoni 15, ariko ikipe ya Rayon Sports yo ntiyakozwe.
Amakuru yabyutse ajya hanze kuri uyu wa mbere tariki 16 Kamena 2025, avuga ko uyu myugariro yarangije kumvikana na Rayon Sports ku mafaranga azishyura umwaka yari asigaje. Kugeza ubu bivagwa ko Ombarenga azishyura Milliyoni 30, akajya kwishakira ikipe.
Kugeza ubu bivugwa ko Ombarenga Fitina yamaze kumvikana na APR FC amasezerano y’imyaka 2 nyuma ya sezo imwe ayivuyemo ariko ntabwo arasinya.
Ombarenga Fitina namara gusinya muri APR FC araba ari umukinnyi wa 4 w’umunyarwanda iyi kipe isinyishije nyuma ya Iraguha Hadji, Ngabonziza Pacifique, Hakizimana Adolphe ndetse na Bugingo Hakim.


Kinyarwanda
English
Swahili









