Ishoramari mu bwubatsi bwo mu Rwanda n’inkingi ikomeye ihishemo amahirwe benshi batazi
Muri Premium Construction Group Kubaka si umurimo gusa, ni isezerano.
Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kwihuta mu iterambere ry’imijyi n’imibereho myiza y’abaturage, hari kompanyi imwe ikomeje gutanga umusanzu w’ingenzi mu kubaka igihugu kizira akajagari n’umwiryane mu miturire. Yitwa Premium Construction Group, iki si ikigo cy’ubwubatsi gusa ahubwo ni icyerekezo gishingiye ku ndangagaciro yo kubaka kinyamwuga, ku giciro cyoroheje, kandi ku nyubako zifite ireme.
Kubaka si igikorwa gusa, ni isezerano ndakuka
Mu nyito yabo bwite, babisobanura neza bati “ Premium Construction Group twemera kandi tukizera ko kubaka atari igikorwa gusa ahubwo ni isezerano. Isezerano ryo gutanga serivisi zinoze, zizewe, zihendutse kandi z’uje ubunyamwuga kuri buri ntambwe. Niyo mpamvu umushinga wose dukora uba ubitse iri sezerano, kandi tukaririnda ku buryo budasubirwaho.”
Iri sezerano kuri bo ni nk’isezerano ry’icyubahiro. Igihe utangiranye umushinga nabo, uba ugiye mu rugendo rwo kwubaka ibirenze amagorofa ahubwo uba wubaka icyizere, icyerekezo, n’ejo hazaza h’umuryango cyangwa ishoramari ryawe.
Premium Construction Group ni sosiyete yashinzwe n’inzobere ziganjemo abahanga mu bwubatsi, igenamigambi n’imitungo itimukanwa. Yavutse ku nzozi zo guhindura no kuvugurura isura y’ubwubatsi isanzwe imenyerewe mu Rwanda, aho yubaka inzu zigezweho, zizewe kandi zifite igiciro gikwiriye buri munyarwanda, yaba utangiye ubuzima bushya cyangwa umushoramari uharanira inyungu z’igihe kirekire.
Dutanga igisubizo, ntabwo dutanga inzu gusa
Intego y’iki kigo ni imwe, ariko ifite imizi ikomeye: Gutanga inyubako zigezweho, zinoze, ku giciro gito, mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage no kunoza imiturire. Ibi babigeraho batanga serivisi zinoze guhera ku gitekerezo cy’umushinga kugeza ku mfunguzo z’inzu yuzuye. Batanga inzu zigezweho guhera kuri miliyoni 25 FRW, zubatswe mu buryo bugezweho kandi buboneye, ku buryo buri wese abasha kubona icumbi mu buryo bworoshye.
Ibyagize Premium Construction Group kuba indashyikirwa
Serivisi zuzuye kuva ku gitekerezo kugeza umushinga urangiye
Uhereye ku isesengura ry’umushinga, igishushanyo mbonera, ibyangombwa byo kubaka, iyubakwa, kuvugurura amazu asanzweho, kugenzura no kugeza ku bufasha bwo kubona inguzanyo byose bikorerwa hamwe.
Ikoranabuhanga n’ubuhanga buhanitse
Abakozi bahugukiwe, bakoresha ibikoresho n’imyubakire igezweho, hubahirizwa umutekano n’amabwiriza agenga imiturire.
Serivisi mu gihugu hose
Si i Kigali PREMIUM itanga serivisi gusa ahubwo no mu mijyi mito n’uturere twose tugera yo. Bashyize imbere kugera kuri buri munyarwanda aho ari hose.
Ntibubaka inzu gusa, bubaka ubuzima bushya
Buri mushinga Premium Construction Group itangiza, wubakiye ku ntego yo gutanga impinduka nziza mu buzima bw’abaturage ndetse n’ishoramari. Umuryango wagiye gutura mu nzu ifite ibyangombwa byose, umushoramari wagize inyungu nyuma yo gukorana natwe, cyangwa umuturage wavuye mu bukode ibi byose nibyo intsinzi nyayo y’iyi kompanyi ipimpirwamo.
Kubaka ejo hazaza bifite agaciro
Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu cyerekezo cy’iterambere rishingiye ku bukungu, ikoranabuhanga n’imijyi y’ubukerarugendo, Premium Construction Group, ikomeje gufata iya mbere mu gutanga inyubako zihamye, zifite ireme, abatembera u Rwanda bashobora gukenera ndetse n’abanyarwanda bashobora gushoramo imari yabo muri rusange.
Turahamagarira buri wese kuza gufatanya natwe
Ku bashoramari, abifuza gutura, ndetse n’abakiriya b’ahazaza, Premium Construction Group irahamagarira buri wese wifuza serivisi zizewe kandi ziciye mu mucyo, kuza tugafatanya kubaka igihugu gifite umusingi ukomeye w’iterambere rirambye.
Aho tubarizwa:
· Kigali–Remera, hafi ya BK Arena
· Duhamgare kuri 0785598046 / 0788884257


Kinyarwanda
English
Swahili









