Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwanditse Perezida Denis Sassou N’Guesso
Minisitiri w’Umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa 25 Werurwe 2026 yagiye mu ruzinduko rw'akazi i Brazzaville aho yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Sassou N’Guesso ubutumwa bwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame bumushimira ku kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye.
Yanagejeje kuri Perezida Sassou N’Guesso ubusabe bw’u Rwanda bwo gushyigikira kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Organisation internationale de la Francophonie, aho u Rwanda rwasabye Repubulika ya Congo gutanga inkunga y'ijwi kuri uwo mukandida.
Ibiganiro byahuje impande zombi byibanze kandi ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi ndetse no kurebera hamwe ibyihutirwa bihuriweho mu guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Uru ruzinduko rugaragaza ubushake bwo kurushaho kunoza umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Congo, no gukomeza gukorana mu guteza imbere inyungu rusange z’ibihugu byombi.


Kinyarwanda
English
Swahili









