Davido agiye kwihambira ku muziki wo muri Afurika
Davido ari gukora kuri album ya Gatandatu izaba irimo indirimbo zibanda cyane ku majwi y'injyana zo muri Afurika.
Umuhanzi w'icyamamare mu njyana y'Afrobeats, Davido yatangaje ko kuri album ya gatandatu azagaruka cyane ku ndirimbo ziha umwanya amajwi yo mu njyana zo muri Afurika.
Ni ibyo yatangarije muri BBC 1Extra ku wa 24 Werurwe 2026.
Davido yavuze ko yari amaze iminsi akora umuziki ufite amamuko mu Burengerazuba bw'isi 'Uburayi'. Davido yagize ati"Mu myaka ishize nahaye umwanya umuziki w'ahandi nibagirwa iwacu.
Nakoze ibitaramo ku isi hose ariko muri Afurika narahibagiwe. Nta nzu nini ku isi ntujuje.
Nta bihembo ntitabiriye. Mu myaka itatu ishize nanitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Grammy. Ubu rero ngiye kugaruka ku ivuko".
Davido yavuze ko ari kurekodinga album ya Gatandatu iriho umuziki ufite injyana zo muri Afurika. Ubwo yashyiraga hanze album ya Gatanu yise '5IVE' yagarutse iwabo ataramira mu mijyi itanu yo muri Nigeria irimo Lagos,Ibadan na Enugu.
Davido kandi ku wa 14 Kanama 2026 azataramira mu Bwongereza mu gitaramo yise"Davido & Friends Festival' kizabera ahitwa'Crystal Palace Bowl'.
Ni we muhanzi wo muri Afurika uzaba utaramiye hariya hazabera iryo serukiramuco ribera hanze 'Outdoor event'.


Kinyarwanda
English
Swahili









