Abahanzi bakuru bari kwigizayo Alien Skin
Alien Skin yeruye avuga ko abarimo Jose Chameleone bari guhiga agatwe ke kuko abarusha igikundiro mu rubyiruko kandi akaba ari gusunikwa cyane kwa Museveni.
Hashize igihe abahanzi bakuru muri Uganda badashaka amaraso mashya mu muziki kuko babatwara akazi ndetse n'umubare w'abakiri bato ukabayoboka. Bikorwa mu buryo bugoye gutahurwa ariko ntitwatwika inzu ngo uhishe umwotsi.
Uganda ni igihugu kigizwe n'abakiri bato ku buryo abari mu nsi y'imyaka 15 basaga 43%. Ni mu gihe abari hagati y'imyaka 16-64 bagize 54%.
Abakuze barengeje imyaka 65 ni 2%. Muri rusange Uganda ituwe na miliyoni 51.4 imibare yo mu 2024.
Ni igihugu gifite uburumbuke bwa 2.9% ku mwaka. Biteganyijwe ko mu 2030 Uganda izaba ituwe na miliyoni 57.3 naho mu 2025 abaturage bazaba barengeje ubucucike mu miturire burenze ubw'Ubuhinde.
Tugarutse rero ku muziki imyaka ya ba Jose Chameleone, Pallaso, Bebe Cool n'abandi ni iri mu bakuru ku buryo abakiri bato umuziki wabo ntibawisangamo. Kuri ubu abahanzi barimo Alien Skin, Fik Fameica bari mu bafite igikundiro mu rubyiruko.
Iyi mpamvu ingana ururo ku buryo abarimo Jose Chameleone batabyishimira kuko muri iyi minsi yo kwamamaza Perezida Museveni uza ku mwanya wa mbere ni Bebe Cool hagakurikiraho Alien Skin ufite umubare mwinshi w'abakiri bato bamukunda. Yanashinze itsinda ry'abafana be aryita Fangone Forest mu kumvikanisha ko ari umwami w'ishyamba.
Fangone forest niryo shyamba rikuze mu mateka mu kugira ibiti birimo 'Treebeard' bifite imiterere nk'iy'abantu. Ariko kandi ni ishyamba rihimbano muri filimi ibizwi nka 'Fiction '.
Alien Skin rero muri iryo tsinda rye habagamo umubyinnyi witwa Top Dancer baza gushwana yigira mu babyinnyi ba King Saha.
Iryo tandukana niryo ryashingiweho mu kubeshyera Alien Skin ko yishe Top Dancer uherutse gupfa urupfu rw'amayobera.
Kuri ubu Alien Skin yeruye avuga ko abahanzi barimo Jose Chameleone bafite umugambi wo kumwica kuko abarusha igikundiro mu rubyiruko. Kugeza ubu polisi ntiramenya uwishe Top Dancer kuko umunsi yicwa Alien Skin yari mu bitaramo byamamaza Museveni.
Top Dancer, urupfu rwe rwashyizwe kuri Alien Skin


Kinyarwanda
English
Swahili









