Guverinoma y’u Rwanda yijeje ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli
Mu gihe isi ikomeje guhura n’ihungabana ry'ubukungu rishingiye ku bibazo by’umutekano muke mu bice bitandukanye byayo, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hakenewe ubufatanye bw’abaturage mu guhangana n’ingaruka ibyo bibazo bishobora kugira ku bukungu bw’igihugu.
Ni ibyagarutsweho mu Nama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku wa 2 Mata 2026. Iyi nama yagaragaje ko amakimbirane agikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati ashobora kugira ingaruka ku biciro by’ingufu zikoreshwa, by'umwihariko ibikomoka kuri peteroli.
Abagize Guverinoma bagaragaje ko ifungwa ry’imikorere y’umuyoboro wa Strait of Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku isi, bishobora gutuma ibiciro by’ubwikorezi n’ibikomoka ku ngufu bizamuka mu bihugu bitandukanye n'u Rwanda rurimo.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo hashobora kubaho izo mbogamizi ariko izakomeza gushyiraho ingamba zigamije kurinda abaturage ingaruka z’izamuka ry’ibiciro, binyuze mu kugenzura isoko no gushaka ubundi buryo bwo gucunga neza ibikomoka kuri peteroli.
Ubuyobozi bw’igihugu kandi bwagaragaje ko ari ngombwa guha abaturage amakuru ajyanye n’imihindagurikire y’ubukungu n’ingaruka zabyo ku gihe. Kubera ko iyo bamenye uko ubukungu buhagaze bibafasha gufata ingamba z’uko bitwara muri ibyo bihe.
Mu karere u Rwanda ruherereyemo, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli naho bikomeje kuzamuka. Muri Tanzania, igihugu gifite icyambu ku nyanja gituranye n’u Rwanda, muri iki cyumweru ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byageze hafi ku mafaranga 1500 y’u Rwanda kuri litiro imwe, hiyongeraho asaga 500 Frw ugereranyije n’ibiciro byari bisanzweho.
Mu Rwanda naho mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byashyizwe ku mafaranga arenga 1900 Frw kuri litiro, ibintu byakomeje gutera benshi ubwoba bw’uko bishobora gukomeza kuzamuka mu gihe isoko mpuzamahanga rigenderwaho naryo ryazamuka.
Abasesenguzi mu bukungu bagaragaza ko guha abaturage amakuru ku gihe no kubashishikariza gukoresha neza ingufu biri mu byafasha ibihugu kugabanya ingaruka z’ibibazo by’ubukungu bikomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili








