Kayonza: Umusore w’imyaka 23 yapfiriye mu kirombe
Umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa, nyuma yo kujyana na bagenzi be gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byabaye ku wa 18 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Kawangire mu Murenge wa Rukara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rukara, yavuze ko IGIHE uyu musore yagwiriwe n’ikirombe ubwo yari kumwe n’abandi benshi bari gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ikirombe kiba ari we kigwira gusa.
Yagize ati “ Yajyanye n’abandi gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bagezeyo ikirombe kigwira uwo musore abandi bariruka baramusiga.”
Yakomeje avuga ko aya makuru bayamenye nyuma bajya kumukuramo umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa ku bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kujya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko biteza ibyago byinshi birimo no gufungwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









