issa
Madamu Jeannette Kagame arishimira imyaka 20 Inkubito z’Icyeza n’iterambere yazanye

May 26, 2025 - 19:17
 0

Mu myaka 20 ishize, Madamu Jeannette Kagame, avuga ko anyuzwe no kubona abakobwa banyuze muri gahunda yiswe Inkubito z’Icyeza batera intambwe igana imbere kandi bakazamukana n’umuryango.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati "Iyo umukobwa yubakiwe ubushobozi bwo kwibeshaho, umuryango wose uzamukana na we.'' 

Yavuze ko mu myaka 20 ishize, ashimishijwe no kubona abakobwa batera imbere kandi bafite intego no kwiyemeza kugera ku ntsinzi.

Abakobwa basaga 7 600 bamaze guhabwa ibihembo. Ibi ngo ni ukongera gushimangira ko biyemeje gukomeza guharanira uburezi bw’abakobwa no guha amahirwe ab’ikiragano kizaza.

Ku wa 24 Gicurasi 2025 ni bwo habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 ishize hatangijwe Gahunda ya Inkubito z’Icyeza, yatangijwe hagamijwe gushimira abakobwa babaye indashyikirwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye.