Kigali: Icyumba cy’umukobwa cyahinduye imyigire ku bangavu
Bamwe mu bana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Bamwe mu bangavu biga mu mashuri yo mu Akarere ka Nyarugenge, babwiye UKWELITIMES, ko gahunda yo gushyiraho icyumba cy’umukobwa mu bigo bgaho ari nziza kubera ko bibarinda gusiba ishuri no gutsindwa.
Aba bakobwa bavuga ko mbere y’uko hashyirwaho icyumba cy’umukobwa hari bamwe muri bo bamaraga igihe kinini batiga igihe babaga bari mu mihango, bigatuma batsindwa.
Uwase Aline wiga mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye yagize ati “Iki kiradufasha cyane kubera ko nta umuntu akijya mu mihango ngo asibe cyangwa ngo ahite ataha."
Yakomeje agira ati" Iyo mu nda handiye ndagenda nkaba ariho mba ndyamye ndetse n'iyo niyanduje ndagenda ngahindura ngahita nssubira mu ishuri.”
Undi mukobwa wiga kuri EPA mu Karere ka Nyarugenge,na we yagize
Ati “Mbere namaraga iminsi ntiga kuko mba ndi kuribwa cyane kuko iranzahaza cyane ariko ubu rwose biba ari nk’ibisanzwe.”
Yongeyeho ko ubu asagaye agira amanota 65% mu gihe mbere y’uko hashyirwaho icyumba cy’umukobwa yagiraga munsi ya 60%.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara, Nsengimana Charles,nawe yambwiye UKWELITIMES ko icyumba cy’umukobwa cyakemuye ikibazo cy’abana basibaga ishuri bagiye mu mihango ndetse hari n’icyo cyongereye ku bijyanye n’imitsindire y’abana b’abakobwa.
Ati “ Ni byinshi cyane cyakemuye ubu ubona ko baratsinda cyane no kurusha abahungu."
Yakomeje agira ati " iIko cyumba cyakemuye ibintu byinshi birimo iby’abana basibaga ishuri kubera ko bagiye mu mihango."


Kinyarwanda
English
Swahili









