Abasoje amasomo i Wawa bizejwe akazi

Abasoje amasomo i Wawa bizejwe akazi

Mar 6, 2025 - 13:35
 0

Abanyeshuri uko ari 4916  basoje amasoma yabo mu kigo ngororamuco cya I Wawa, bijejwe ko nibagera mu buzima busanzwe leta itazabatererana ahubwo yiteguye kubashakira icyo gukora.

 Byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yizezaga  Abanyarwanda, ko nta munyeshuri wagororewe mu bigo ngororamuco uzabura icyo akora kijyanye n’ibyo yize. 

 Ni nyuma y’uko bagaraje bimwe  mu bibazo abarangiza mu bigo ngororamuco bahura na byo birimo nko kubura imirimo bigatuma bongera kwishora mu bikorwa bibi, bigatuma bongera kwisanga muri bya bigo ubugira kenshi.

 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice ubwo yasozaga amasomo y’abanyeshuri bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya IWAWA yavuze ko buri munyeshuri uzajya arangiza amasomo ye mu Kigo Ngororamuco azajya akurikiranwa ku buryo abona akazi kandi kajyanye n’ibyo yize.

 Aba banyeshuri basabwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye kuzafatanya n’abandi banyarwanda kurwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’u Rwanda.

 Ubuyobozi bwa NRS bugaragaza ko miliyoni zisaga 110 Frw zitashye mu mifuka ya bamwe muri aba banyeshuri nyuma yo gukora imirimo inyuranye mu kubaka IWAWA inzu zigeretse zigirwamo zikanabamo abakozi b’iki kigo. 

Aya ngo bazayagira igishoro mu kwihangira imirimo, kuri iyi nshuro ya 24, abarimo gusezererwa mu bigo ngororamuco bine biri mu Rwanda basaga 6400.

 Abasoje  amasomo bamwe bari bayamazemo imyaka 3 abandi bamaze ibiri mu kigo ngororamuco cya IWAWA. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.