
Urubanza rwa Rwema Pascal wajuriye rwasubitswe
Kuri uyu wa 06 Werurwe 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rwa Muhamahoro Rwema Pascal wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro kuri YouTube wari wajuriye igihano cy'imyaka itanu yahawe.
Uru rubanza rwasubitswe nyuma y'uko umucamanza wari kuruburanisha arwaye. Ni mu gihe kandi m'umunyamategeko wa Rwema witwa Octave atagaragaye mu rukiko.
Rwema akurikiranweho ibyaha by’ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhaye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3,5 Frw.
Rwategetse ko Rwema yishyura uwitwa Rugaba Emmerance miliyoni 40 Frw nk’indishyi, akishyura Barihamwe Cyprien miliyoni 18 Frw, Munyengabe Syvestre miliyoni 13 Frw, Hatangimbabazi Vincent miliyoni 2,5 Frw n’uwitwa Habarugira Justin akimwishyura miliyoni 1,8 Frw.
Urukiko kandi rwari rwategetse ko Rwema atanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 10 Frw.
Rwema yatawe muri yombi ku wa 6 Kanama 2024.