issa
Nel Ngabo na Platini P bagiye kumvisha abafana album 

Aug 21, 2025 - 11:25
 0

Ku wa 29 Kanama 2025 Nel Ngabo na Platini P bazumvisha abantu album bise Vibranium.

Abahanzi bakorana na Kina Music Nel Ngabo ubarizwamo ku buryo bw'amasezerano na Platini P bateguje abafana babo kugura amatike hakiri kare kuko imyanya yateganyijwe ari mbarwa.

 Ni integuza yashyizwe hanze na Kina Music aho bateguje abafana ko itike ari 50,000 Frw bikazabera muri Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025 I saa moya.

Igitaramo cyo kumvisha abantu album kiswe Vibranium listening party. Kigiye kuba nyuma yuko Nel Ngabo na Platini P bashyize hanze indirimbo bise 'A la Vie' igezweho hirya no hino mu gihugu.

Nel Ngabo kandi asoje ibitaramo byazengurutse igihugu byitwa Iwacu na Muzika Festival akaba yarerekanye ko ari umuhanzi mukuru ukwiriye guhabwa umwanya mu bitaramo binini.