Super Cup ntabwo izakinwa mbere yo gutangira Shampiyona y’u Rwanda
Umukino wa Super Cup ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC ntabwo uzakinwa mbere yo gutangira shampiyona.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, nibwo hatangajwe amatariki shampiyona izatangiriraho ndetse n’ingengabihe yose y’uko imikino izakinwa.
Nyuma yo gutangaza igihe Shampiyona y’u Rwanda izatangirira benshi bari bategereje kumenya igihe umukino wa Super Cup uzabera ariko umuyobozi wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yemeje ko uyu mukino uzaba shampiyona yatangiye.
Uyu mukino wa Super Cup ugomba guhuza Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’amahoro ndetse na APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona.
Mu kiganiro Jules Karangwa yagiranye na SK FM yasobanuye impamvu bafashe umwanzuro wo guhita batangiza shampiyona vuba bakirengagiza Super Cup byatewe nuko babonye bategereje Shampiyona ishobora gutangira mu kwezi kwa 11 kuko APR FC na Rayon nSports zizaba ziri mu marushanwa mpuzamahanga ndetse kandi hakazanakinwa imikino ku ikipe y’igihugu.
Muri iki kiganiro Jules Karangwa yemeje ko Super Cup izaba hagati muri Shampiyona nyuma y’ibiganiro bagiranye na FERWAFA ifite mu nshingano gutegura uyu mukino.
Yagize ati “ Twahisemo gutangiza shampiyona tariki 12 Nzeri 2025, kuko niyo dufite mu nshingano aka kanya. Naho umukino wa Super Cup uzategurwa kandi ukinwe hagati muri shampiyona.
Yakomeje agira ati " Ntabwo ari ibintu twari gukora tutabiganiriyeho na FERWAFA kuko niyo itegura Super Cup ndetse n'abandi bafatanyabikorwa niho twisanze tuvuga ko shampiyona nta yandi mahitamo dufite usibye kuyitangiza tariki 12 Nzeri 2025."
Jules Karangwa akomeza avuga ko agiye guhindura ibintu ndetse atume Shampiyona ikomera ku buryo uzajya ayireba azajya abona ariho yakwamamariza ibintu bye.
Mu itangazo Rwanda Premier League yashyize hanze yemeza ko shampiyona izatangira tariki 12 Nzeri 2025 izarangire tariki 22 Gicurasi 2026. Rwanda Premier League ivuga ko amakipe azakina shampiyona y’u Rwanda ndetse ari no mu mikino mpuzamahanga, azajya ajya gukina yabanje gukina shampiyona.
Igihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi kizarangira tariki 31 bivuze ko kibura iminsi 10 gusa amakipe akaba yamaze kwandikisha abakinnyi.


Kinyarwanda
English
Swahili









