Kwifashisha Djibril Ouattara agahereza gasopo umunyamakuru! Umutoza wa APR FC yongeye kwigaragaza
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yifashijije Djibril Ouattara ahereza ubutumwa umunyamakuru wavuze ko gukinisha kare uyu mukinnyi bitari bikwiye ariko kandi uyu mutoza yagarutse no ku cyo abona kizagora iyi kipe uyu mwaka ndetse n’ibyo agenda yumva bamuvugaho.
Ku wa Kabiri tariki 2 Ukuboza 2025, ikipe ya APR FC yakinnye na Etincelles FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa Shampiyona. Ni umukino warangiye ikipe ya APR FC isoje umukino ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 2-1.
Nyuma y’umukino umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yakoze ikiganiro n’itangazamakuru arakaye cyane nyuma ya byinshi yagiye yumva bamuvugaho kuva yatangira akazi k’ubutoza muri iyi kipe.
Abderrahim Taleb yagarutse ku munyamakuru wamuvuzeho mu cyumweru gishize avuga ko Cheick Djibril Ouattara ngo batangiye kumuzana kare kandi uyu mutoza yemeza ko yagombaga kubaza mbere yo kugira icyo avuga.
Yagize ati “ Uyu munsi twagerageje kugenzura uko ikipe ihagaze. Nahawe uburenganzira bwo kugarura Djibril Ouattara nyuma y’iminsi ibiri amaze adakina. Umunyamakuru umwe yarantenze cyane mu cyumweru gishize, ariko ndashaka kumubwira ko agomba kubanza kuvugana nanjye cyangwa n’abaganga b’ikipe kugira ngo amenye uko Ouattara ameze byukuri.”
Yakomeje agira ati “ Yari amaze amezi abiri adakina. Tubifashijwemo n’abaganga kandi nanjye nk’impuguke mu myiteguro ngororamubiri, twamushyize mu rugendo rwo gusubira mu kibuga buhoro buhoro, tumuha iminota 20, 30 ndetse n’igice kimwe cy’umukino. Uyu munsi yakinnye igice kimwe, nta mpamvu rero yo kutunenga cyangwa kuyobya abafana. Byibura mujye mubanze mubaze abantu bari hafi y’ikipe.”
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ikimuteye ubwoba uyu mwaka kuri APR FC. Uyu mutoza yavuze ko uyu mwaka bikomeye cyane kuko ibyo guhanganira igikombe byavuye ku makipe abiri yari asanzwe hano mu Rwanda hazamo n’andi ibintu abona bizaba bigoye kuri iyi kipe.
Yagize ati “ Mugomba kumenya ko muri iyi minsi hano mu Rwanda cyane cyane i Kigali, hari impinduka zikomeye mu mikinire n’imyitozo y’amakipe. Nta kipe yoroshye igihari. Imyaka 3 cyangwa 4 ishize hari amakipe abiri gusa ahatanira igikombe buri mwaka. Uyu mwaka ntabwo ariko bimeze. Amakipe yose yaguze abakinnyi, afite abatoza beza, kandi afite abakinnyi b’abahanga ku giti cyabo no gukorera hamwe nk’ikipe. Ubu imikino yose irakomeye, nta mukino woroshye. Nta mpamvu yo gukomeza kwiyumva ko turi hejuru ngo turi bakuru, ngo tugomba gutsinda buri mukino, Oya.”
Uyu mutoza yagarutse ku byo agenda yumva bamuvugaho harimo ibyo gukina nabi ariko kandi aza kwemeza ko telefone ye ifunguriye buri muntu wese wifuza kumuvugisha, cyane cyane abanyamakuru kugira ngo batangaze amakuru nyayo.
Yagize ati “ Nizeye ko wa munyamakuru wavuze ku mikinire yacu y’ubusatirizi yabibonye. Niba atabyiboneye mu kibuga, yabibonye kuri TV, n’ubundi biragaragara ko adakurikirana neza imikinire yacu.
Ku banyamakuru, telephone yanjye irafunguye. Mukeneye amakuru ku mushinga wacu cyangwa ku byo dukora, muhawe ikaze. N’abakinnyi baza hano tubakira neza. Ariko gusebya ikipe, abatoza cyangwa perezida tuzi ababiri inyuma. Nanjye ndabazi, buri wese arabazi.”
Uyu mutoza wa APR FC Abderrahim Taleb bisa nkaho atangiye guhangana n’itangazamakuru nkuko byagenze ku bwa Adil Mohamed ubwo yatozaga iyi kipe ndetse agafata umwanzuro wo kutajya asubiza bamwe mu banyamakuru bitewe na Radio cyangwa televisiyo bakoreraho, ariko ntibyamuguye neza kuko byarangiye yirukanwe.
Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda Etincelles FC byatumye ihita izamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona aho yavuye ku mwanya wa Gatanu igahita ifata umwanya wa kabiri n’amanota 18.



Kinyarwanda
English
Swahili









