issa
Umunyarwanda James Opio ntabwo yatengushye abanyarwanda cyane mu mikino njyarugamba

Oct 19, 2025 - 06:50
 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025, muri BK Arena haberaga imikino Njyarugamba (MMA) bwa mbere ibereye mu Rwanda, yateguwe na PFL Africa.

Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, nibwo iyi mikino ya 1/2 cy'imikino njyarugamba yatangiye. Ni imikino yatangiye ubona muri BK Arena abakunzi b'iyi mikino barimo kwinjira ariko ubona ko baraza kuba benshi.

Umukino wabimburiye indi wari umukino wa 1/2, wahuje Mohamed Camara ukomoka muri Nigeria wakinnye na Alain Majorique ukomoka muri Cameroon. Uyu mukino waje kurangira Alain Majorique atsinze ku manota 30 kuri 27.

Umukino wa Kabiri ni uwahuje umunya-Senegal, Abdoulaye Kane wakinnye na Emmanuel Mukam ukomoka muri Cameroon. Uyu mukino waje kurangira Abdoulaye Kane atsinze bitamugoye kuko yakinnye iminota 2 gusa, nyuma yo gukubita umugeri umwe Emmanuel Mukam agahita agwa igihumure.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwahuje umunyarwanda umwe rukumbi uri muri iyi mikino Njyarugamba witwa James Opio Bizimungu wakinnye na Issac Omega, uza kurangira aba bakinnyi bombi banganyije amanota 28 kuri 28. Uyu mukino utandukanye n'indi kuko wari uwo kwiyerekana bitandukanye n'abandi bakinaga imikino ya 1/2.

Mu Kiganiro n'itangazamakuru twagiranye na James Opio Bizimungu, yatangaje ko ubwe yabonye ari we wari watsinze akurikije ibyo yakoze ndetse ashimira cyane abanyarwanda baje kumushyigikira, abizeza kuzagarukana imbaraga nyinshi kuko agiye kwitegura neza.

Yagize ati " Ndashimira abanyarwanda baje kunshyigikira, Kandi ntibatakaze ibyiringiro kuko ngiye kwitegura neza kugira ngo nzagaruke mfite imbaraga Kandi nkomeye kurushaho."

Umukino wakurikiye wari uwa Kane wahuje Wasi Adeshina ukomoka muri Nigeria ndetse na Dwight Joseph. Ni umukino wari ukomeye aho waje kurangira Wasi Adeshina ari we utsinze ku manota 30 kuri 27 mu byiciro byose uko ari bitatu.

Umukino waje ari uwa Gatanu ni uwahuje Yabna N'Tchala ukomoka muri Guinea Bissau wakinnye na Emilios Dassi ukomoka muri Cameroon. Uyu mukino waje kurangira Yabna N'Tchala atsinze ku manota 29 kuri 28 yabonetse mu byiciro byose.

Umukino wa Gatandatu wahuje umunya-Angola, Boule Godogo na Karim Henniene. Ni umukino utari woroshye cyane ukurikije guhangana kwarimo ariko uza kurangira Karim Henniene ari we utsinze ku manota yo hejuru kuko byari mu bakinnyi bari hagati y'ibiro 53 na 55 uzwi nka Bantamweight.

Umukino wa Karindwi ari nawo abantu bishimiye cyane ni uwahuje Abraham Bably wakinnye na Joffie Houlton urangira Abraham Bably wari uri gufanwa cyane ari we utsinze ku manota yo hejuru kuko nawe byari mu bafite ibirori Kandi bakomeye.

Umukino wa Munani ni uwahuje Patrick Ocheme ndetse na Abdoul Razac Sankara warangiye Ocheme yitwaye neza kuko yarushije cyane uyu munya-Brukina Faso witwa Abdoul Razac Sankara. Uyu mukino wateje impagarara muri BK Arena kuko Sankara yafanwaga cyane ndetse ubona ari we ufite amahirwe yo gutsinda, gusa ntiyatsinze.

Umukino wa Cyenda ni uwahuje Maxwell Djantou Nana wari ukunzwe cyane wakinnye na Umunya-Afruka y'epfo witwa Justin Clarke. Ni umukino wari ukomeye kuko wabonaga ari uwa bakinnyi bafite ibiro byinshi Kandi bafite imbaraga nyinshi. Uyu mukino waje kurangira, Justin Clarke ari we ubashije gukomeza mu kindi cyiciro.

Umukino wa Cumi ni uwahuje umunya-Angola witwa Shido Boris Esperanca na Octave Ayinda ukomoka muri Cameroon. Uyu mukino warangiye umunya Angola ari we witwaye neza kuko yatsinzemo Octave amurusha cyane nubwo mu Kiganiro n'itangazamakuru uyu munya-Cameroon yari yavuze ko azica umuntu bazakina ariko byaje kwicurika.

Umukino wagombaga gusoza ibi birori ni uwahuje Umunya-Afruka y'epfo witwa Nkosi Ndembele n'umunya-Zimbabwe witwa Simbarashe Hokonya. Uyu mukino warangiye Nkosi Ndembele ari we ugeze kuri Finali nyuma yo kwitwara neza nubwo yagowe cyane n'uyu mukinnyi ariko birangira atsinze.

Muri BK Arena haberaga iyi mikino, yarebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, wari wicaranye na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire. Imikino ya Finali y'iyi mikino njyarugamba iteganyijwe kubera mu gihugu cya Benin.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yarebye imikino Njyarugamba 

Umunyarwanda James Opio Bizimungu yanganyije na Issac Omega 

Abdoulaye Kane yakubise umugeri umwe Emmanuel Mukam ahita abura ubwenge

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umunyarwanda James Opio ntabwo yatengushye abanyarwanda cyane mu mikino njyarugamba

Oct 19, 2025 - 06:50
Oct 19, 2025 - 08:34