Haringingo Francis arifuzwa n’amakipe menshi
Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya, yatangaje ko yifuzwa n’amakipe menshi mu gihe havugwa ikipe ya Rayon Sports gusa.
Ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2026, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye neza ariko twongera kubona kwigaragaza cyane kwa Nizigiyimana Karim Mackenzie ndetse n’abandi bakinnyi b’iyi kipe bari bamaze iminsi ubona barasubiye hasi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Haringingo Francis, yagarutse ku makuru amwerekeza muri Rayon Sports agaragaza ko atari iyi kipe imwifuza gusa ahubwo hari n’izindi nyinshi zitarajya ahagaragara.
Yagize ati “ Amakuru bamvugaho ni ibisanzwe. Nibaza ko umukinnyi cyangwa umutoza hahora harimo ibihuha. Rayon Sports ni ikipe nkuru, ni ikipe iri mu rwego rumwe na za Kiyovu Sports, ni byiza ko banekerezaho kandi iyo umuntu ari gusoza amasezerano baba bamuvugaho ibintu byinshi. Ndi kureba ibyo ndi gukora muri Kiyovu, si Rayon Sports yonyine hari n’izindi kipe mwebwe mutazi zinshaka. Ubu nitaye kuri Kiyovu Sports, ibindi tuzabireba mu minsi iri imbere.”
Haringingo Francis yagaragaje ko Rayon Sports itaramwegera kandi kubikora bizasaba ko bajya kuvugisha Kiyovu Sports kuko agifite amasezerano yayo ariko yemeza ko kugeza ubu nta kintu arabona.
Yagize ati “ Banyegereye mu buryo bwemewe bavugisha Kiyovu Sports kuko ndacyafite amasezerano. Sinzi niba Kiyovu barayivugishije ntibambwira, ariko ibindi ni ukurindira tukareba uko nzasoza Shampiyona ndetse niba nzasinya muri Kiyovu Sports, Rayon Sports cyangwa indi iyo ari yo yose.”
Uyu mutoza yagaragaje ko ibyo kujya muri Rayon Sports ari ibihuha kuko nta mbanziriza masezerano arasinya kuko asigaje igihe gito muri Kiyovu Sports.
Yagize ati “ Ndi muri Kiyovu, iyo baba baranyegereye nari kuba narasinye cyangwa narasinye muri Rayon Sports iyo naho baba baranyegereye kuko nemerewe gusinya imbanziriza masezerano kuko nsigaje amezi abiri kugira ngo Shampiyona irangire. Hari abatoza benshi aha, bavugwa muri Rayon, abandi bavugwa muri Kiyovu Sports, kimwe n’abakinnyi. Rero igihe nta kintu kemewe kirasohoka ibihuha bikomeza kuba ibihuha.”
Haringingo Francis yagize Kiyovu Sports ikipe ikomeye kuko ubu iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 36. Iyi kipe kandi yitwaye neza ku makipe akomeye ibintu batangiye Shampiyona batizeye cyane.
Uyu mutoza yatoje ikipe ya Rayon Sports kuva mu mwaka wa 2022 kugeza 2023, yavuyemo yerekeza muri Bugesera FC ayimaramo imyaka ibiri ahita yerekeza muri Kiyovu Sports.


Kinyarwanda
English
Swahili









