Kagere Meddie yasabye abafana bo mu Rwanda guhinduka
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Kagere Meddie, yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru kujya bareba umupira aho kubyumva kuri Radio.
Ibi uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The Choice Live tariki 26 Nyakanga 2025, agaruka kuri byinshi birimo uko abona ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugeza ubu ndetse anagaruka ku butoza ashaka kuzinjiramo.
Meddie Kagere yavuze ko abona ikipe y’igihugu y’u Rwanda irimo kugenda izamura urwego ndetse anasaba abakunzi kwihangana kuko mu minsi iri imbere bizagenda neza.
Yagize ati “ Abakinnyi bakiri bato bahamagawe kuva hanze, nabonye bazi umupira kandi bagifite imyaka ikiri micye. Ni ikiragano kiza ubona ko bifitiye icyizere. Abafana n’ukwihangana hari igihe bazabona ibyishimo. Niba umuyobozi wacu w’igihugu yaravuguruye iyi sitade kuko akunda Siporo, ariko ibi yabikoze avuga ko hari igihe. Igihugu kigenda gikura gacye gacye.”
Kagere Meddie yaje no gusa nk’ugira inama amakipe hano mu Rwanda agura abakinnyi b’abanyamahanga, avuga ko hakwiye kujya hazanwa abakinnyi bafite ibyo barusha abahari.
Yagize ati “ Niba urimo gushaka abanyamahanga, ugomba gushaka abakinnyi barenze urwego rw’abari mu gihugu imbere, kandi bagomba kuba bafite ubunararibonye.”
Uyu mukinnyi yavuze kandi ko abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bakurikira ikipe yabo kuri Radio ari naho bayoberezwa kuko baba batigiriye kubirebera.
Yagize ati “ Muri Tanzania abafana bakunda ikipe zabo ndetse n’abakinnyi babo. Hano mu Rwanda, umufana amenya ko umukinnyi ari mwiza abyumviye kuri Radio. Umunyamakuru ibyo avuze umufana abifata nk’ibyanyabyo. Umufana niba ashaka kuntenga umukinnyi ajye aza kumwirebere.”
Kagere yemeje ko yasabwe na Adel Amroush kuza gufasha abakinnyi batahira izamu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Yagize ati “ Ndabishima cyane. Kuba ufite umutoza ubona ko hari icyo ufite cyamufasha kandi kigafasha n’abandi, ni ibintu bishimishije. Umutoza yambwiye ko afite igitekerezo cy’uko yamfasha nkarangiza Kariyeri yanjye nk’umutoza nkafasha ba rutahizamu b’Amavubi.”
Kagere Meddie muri iki kiganiro yatangaje ko mu gihe yinjiye mu butoza ahitishijwemo ikipe yatoza hagati ya APR FC na Rayon Sports, avuga ko byaterwa n’ibyo we nk’umutoza yaba yifuza ariko yirinda kugira iyo avuga hagaiti y’izi kipe zombie.
Kagere Meddie yakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda no hanze arimo Rayon Sports, Mukura Victory Sports, ATRACO FC, Kiyovu Sports, Police FC, SIMBA SC, Gor Mahia, Singda Fountain Gate ndetse na Namungo FC.


Kinyarwanda
English
Swahili









