Visit Rwanda igiye kwambarwa n'ikipe ikomeye muri NBA na NFL
U Rwanda nyuma yo gukorana n'amakipe akomeye mu mupira w'amagaru ku isi, igiye gutangira gukorana na Los Angeles Clippers ikina Shampiyona ya Basketball ya NBA.
Visit Rwanda, ikirango cy’ubukerarugendo cyatangijwe na Rwanda Development Board, cyasinyanye amasezerano y’igihe kirekire n’amakipe abiri akomeye yo muri Los Angeles: LA Clippers yo muri NBA na Los Angeles Rams yo muri NFL.
Ni ubwa mbere ikirango cy’Afurika gishyizwe ku makipe akina aya marushanwa abiri akomeye muri Amerika. Shampiyona ya Basketball y'Amerika NBA, ni imwe mu ma shampiyona akurikirwa cyane ku isi muri uyu mukino. NFL ni shampiyona Football Amerika nayo iri muzikunzwe cyane.
Nk’uko byatangajwe na Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze ko aya masezerano agamije gusakaza ubwiza bw’u Rwanda n’ubukerarugendo bwa rwo ku bakunzi ba siporo ku isi hose.
Visit Rwanda izagaragara ku myambaro ya Clippers, ikaba n’umuterankunga w’ikawa ku kibuga cya Intuit Dome, ndetse igafasha no guteza imbere impano z'urubyiruko binyuze mu bikorwa by’imikino mu Rwanda na Los Angeles.
Ku ruhande rwa Rams, Visit Rwanda izamenyekanisha u Rwanda muri SoFi Stadium na Hollywood Park, ahantu hazakira ibirori mpuzamahanga bikomeye mu myaka iri imbere. Visit Rwanda izagaragara n'imbere muri stade.
Aya masezerano mashya yiyongereye ku yandi Visit Rwanda ifitanye na Arsenal, PSG, Atletico Madrid na FC Bayern Munich, bigaragaza uburyo siporo ikomeje kuba umuyoboro ukomeye wo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









