
Amarangamutima ya Producer Prince Kiiiz ku mukino wa APR FC na Rayon Sports
Producer ukomeye hano mu Rwanda witwa Moise Irabusa uzwi ku izina rya Prince Kiiiz, yatangaje ikipe afana ndetse n'icyo yifuza ku mukino uzahuza APR FC na Rayon Sports.
Ku munsi w'ejo hashize tariki 7 Werurwe 2025, hakomeje imikino y'amaboko ya Basketball aho hakinwaga imikino 3 harimo uwahuje ikipe ya Espoir BBC ndetse na UGB BBC, uwahuje Tigers BBC na Orion BBC. Undi mukino wabaye nyuma ni uwahuje ikipe ya REG BBC na APR BBC.
Ikipe ya Espoir BBC yatsinze na UGB BBC amanota 64 kuri 62, ikipe ya Tigers BBC yatsinze Orion BBC amanota 81 kuri 74 naho ikipe ya REG BBC itsindwa na APR FC BBB amanota 64 kuri 61.
Iyi mikino yitabiriwe n'abantu bazwi cyane hano mu Rwanda mu ngeri zitandukanye. Iyi mikino yitabiriwe na Bruce Melodie ufana cyane UGB BBC ndetse unafitemo imigabane, harimo Kivumbi King uzwi cyane nk'umuhanzi , Prince Kiiiz uzwi nk'umuntu utunganya imiziki ariko mu buryo bw'amajwi, hamwe n'abandi benshi.
Nubwo benshi bari baje kwihera ijisho Basketball ariko benshi banafite aho babogamiye ku mukino uzaba kuri iki cyumweru tariki 9 werurwe 2025, uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports, umukino ufatwa nk'uhiga iyindi hano mu Rwanda mu mikino yose.
Kivumbi King uzwi cyane ku ndirimbo yitwa 'Wait' yakunzwe cyane hano mu Rwanda mu ngeri zitandukanye, yanze gutangaza ikipe afana hano mu Rwanda hagati ya Rayon Sports na APR FC ariko yemeza ko ikipe ya Rayon Sports yakinnye niwo mukino w'ikipe yajya kureba hano mu Rwanda.
Producer Prince Kiiiz nawe mu kiganiro yagiranye n'imwe muri Shene yaa YouTube, yatangaje ko afana ikipe ya APR mu mikino yose. Uyu mu-Producer ubwo yabazwaga ibitego yifuza ko APR FC itsinda Rayon Sports yatangaje ko ntabyo yamenya ariko aba yifuza ko APR FC itsinda buri gihe kuko nibyo bimushimisha.
Yagizi ati" Ndi umufana wa APR ahantu hose, muri Basketball no mu mupira w'amaguru mfana APR FC. Ntabwo navuga ibitego izatsinda gusa nshaka ko itsinda. APR ndayifana, yo yakinnye mba shaka ko itsinda buri gihe. Nibikunda nzaza kuwureba ariko birangora kuza kureba imipira, mbambona hari abantu benshi."
Prince Kiiiz umaze kubaka izina hano mu Rwanda bitewe n'ubuhanda ndetse n'ubwenge akorana imiziki ye, yakoze indirimo zitandukanye Kandi zakunzwe cyane zirimo Fake Ghee ya Alyne Sano, yakoze indirimo 'Funga Macho' ya Bruce Melodie ndetse anayisubiramo ari kumwe na Shaggy bayihindura 'When She is around ', hamwe n'izindi nyinshi.
Prince Kiiiz wazamukiye mu nzu zitunganya imiziki zirimo Country Record akora muri 155 am iyoborwa n'umunyemari witwa Coach Gael, ubu yamaze gufungura inzu ye bwite utunganya imiziki yahaye izina rya Hybrid Studio yafunguye tariki 22 Gicurasi 2024.
Hybrid Studio yafunguwe na Prince kiiiz mu minsi ishize