issa
Ikipe twari dufite si yo dufite! Kapiteni wa APR FC yatangaje impamvu bagomba gutwara CECAFA

Sep 6, 2025 - 11:33
 0

Kapiteni wa APR FC, Ruboneka Jean Bosco, yatangaje ko bagomba gutwara CECAFA Kagame Cup uko byagenda kose.

Ibi yabitangaje ku wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, nyuma y'imyitozo ya nyuma APR FC yakoze yitegura umukino ukomeye ifitanye na Mlandege FC wa Kabiri mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

Umukino wa mbere APR FC yakinnye yahuye na Bumamuru FC yo mu gihugu cy'u Burundi iza kurangira APR FC yitwaye neza itsinda ibitego 2-0.

Mu Kiganiro Ruboneka Jean Bosco wasigaranye igitambaro cy'ubukapiteni nyuma yaho Niyomugabo Claude ari mu ikipe y'igihugu, yavuze ko ikipe bari bafite atari iyi ihari ndetse ko intego bafite ari iyo gutwara CECAFA.

Yagize ati " Ikipe twari dufite si yo dufite. Ku munsi w’ejo hari ibyo tuzatanga. Intego dufite ni izo gutwara CECAFA ni cyo cyatuzanye tugomba gushyira hamwe tukareba ko twatwara igikombe."

Uyu mukino urahuza Mlandege FC yo muri Zanzibar na APR FC yo mu Rwanda, uraza kuba kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda z'amanwa kuri Sitade Major General Isamuhyo Stadium.

Ni umukino ukomeye cyane kuko ubwo izi kipe ziheruka guhura, APR FC yatsinzwe igitego 1-0 itwarwa igikombe cyiswe Mapinduzi Cup cyaberaga muri Zanzibar.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373