Djabel yasobanuye uko byagenze kugirango ahanwe imyaka 5 na Leta ya Algeria
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Manishimwe Djabel, yasobanuye uko byagenze kugirango ahabwe igihano na Leta ya Algeria cyo kumara imyaka 5 atinjira muri iki gihugu.
Ni mu kiganiro yagiranye na Radio&TV10, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025, avuga ko ibyabaye nawe ubwe atari abizi ahubwo yabimenye ari uko banze ko yinjira.
Kuwa mbere tariki 2 Kamena 2025, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu cya Algeria ubwo ikipe y’igihugu yari igiye kwitegura umukino wa gishuti uri kuri uyu wa kane tariki 5 Kamena 2025.
Manishimwe Djabel yabanje kuvuga uko byagenze kugirango ahamagarwe ni uko byagenze ubwo yageraga ku kibuga cy’indege bikarangira agarutse mu Rwanda.
Yagize ati “ Ni ibintu byabaye bintunguye. Umutoza twaravuganye mbere yuko ampamagara, ambaza uko bimeze aho nkina, mubwira ko ubuzima ari bwiza ntakibazo, niyo mpamvu mwabonye anshyira ku rutonde agomba kwitabaza.
Nageze ku kibuga cy’indege muri Algeria, barasuzuma bambwira ko ntemerewe kwinjira mu gihugu, mpara nk’iminota 10 negereje, bamwirako nahanwe imyaka 5 ntinjira mu gihugu. Nahise mpamagara abashinzwe kureberera ikipe y’igihugu, bagerageza kuvugna na Federasiyo ariko bababwira ko bidakunda.”
Djabel yasobanuye impamvu iki gihano cyagiyeho avuga ko byatewe n’iyi kipe yari arimo gukinira.
Yagize ati “ Ubwo najyaga gukina muri Algeria muri USM Kechele, bamaye VISA y’amezi 3, ndasinya nangira gukora mu ikipe. Narabavugishije mbabaza ibyerekeye VISA yanjye ko ishobora kuba yararangiye muri kubikurikirana? Bambwiye ko batanze ibyangombwa byose bategereje ko bampa VISA y’imyaka 2.
Nagumye negereje ariko ntagitekerezo narimfite cyuko batayisabye kuko narindi gukina shampiyona. Ikipe twaje gutandukana, ngiye gutaha nsanga nta VISA mfite maze amezi 3 ndikuba mu gihugu mu buryo butemewe.
Bahamagaye abayobozi b’ikipe bishyura amande bagombaga gutanga kugirango nsohoke mu gihugu. Muri Algeria, hari amafaranga wishyura ikirego kigakurwaho burundu ndetse hari nayo wishyura hakagira ibihano baguha ariko ibyo ntabyo narinzi n’ikipe yabiganiraga n’ababishinzwe.
Ikipe yaje kwishyura ayo wishyura ariko ugahabwa ibihano angana n’ibihumbi 150 by’amadorari kuko bumvaga ntazagaruka mu gihugu. Nta makuru nari mfite, nabimenye ngeze ku kibuga cy’indege ni nabwo bansobanuriye ibyo byose by’amafaranga.”
Manishimwe Djabel muri iki kiganiro yanagarutse ku mwenda afitiye Mukura Victory Sports ungana na Milliyoni 8 ndetse yemeza ko kuri uyu wa gatanu azabishyura.
Djabel yaje no gutangaza abakinnyi abona barimo kuzamuka neza muri iyi minsi barimo Nshimiyimana Pacific ukina ku ruhande rw’ibumoso muri Rayon Sports, Sibomana Sultan Bobo ukina muri Marine FC ndetse na Iman Djabil ukina muri Etincelles FC.
Kugeza ubu Manishimwe Djabel arimo gukina muri Iraq mu ikipe yitwa Naft Al-Wasat Sports Club. Iyi Kipe Djabel yayerekejemo mu mwaka wa 2024, bivuze ko ayimazemo saison imwe gusa.


Kinyarwanda
English
Swahili









