Umushahara Carlos Anceloti azajya ahembwa na Brazil washyizwe mu byiciro
Umushahara Carlos Anceloti azajya ahembwa nk’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brazil, wagiye hanze.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 12 Gicurasi 2025, nibwo Brazil yemeje ko Carlos Anceloti azatoza ikipe y’igihugu nyuma yo kurangizanya na Real Madrid.
Amakuru avuga ko tariki 26 Gicurasi 2025, nibwo Carlos Anceloti azasinya amasezerano agahita atangira akazi nk’umutoza wa Brazil.
Carlos Anceloti, azatangirira akazi kuri Ecuador ndetse na Paraguay mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cyizaba 2026.
Nkuko bitangazwa na Globoesporte, kivuga ko umushahara Carlos Anceloti azajya afata muri Brazil, azaba akubye inshuro 2 umushahara w’abari basanzwe batoza iyi kipe.
Iki kinyamakuru kivuga ko Carlos Anceloti azajya afata azanga Milliyoni 10 z’Amayero buri sezo ariko Federasiyo ya Brazil yongeraho ko naramuka atwaye igikombe cy’isi azongerwaho Milliyoni 5 nk’agahimbazamusyi.
Carlos Anceloti ni umwe mu batoza beza ikipe y’igihugu ya Brazil itunze muri iyi myaka ishize kuko ni newe uje afite ibigwi bihambaye cyane.
David Anceloti wari umutoza wungirizaga Carlos Anceloti aho yajyaga henshi, ntabwo bazajyana muri Brazil ndetse amahirwe menshi arimo kumwerekeza muri Como gusimbura Cesc Fabrigas ushobora kwerekeza muri Bayern Leverkusen.
Carlos Anceloti yarangizanyije na Brazil


Kinyarwanda
English
Swahili









