issa
Pastor Julienne Kabanda yihanangirije abari kumufatanya n’ibihe bibi

May 13, 2025 - 13:21
 0

Pastor Julienne Kabanda yihanangirije abantu barimo kumufatanya n'ibihe arimo yemeza ko bitoroshye.

 Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, Pastor Kabanda Julienne abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yamaganye abantu bakomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X aho bandika ibintu bitandukanye mu izina rye.

 Uyu mukozi w'Imana yongeye kwibutsa abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ko imbuga akoresha zihari kandi zigaragaza zitandukanye n’izabamamyi bari kumwiyitirira.

 Asohoye iri tangazo nyuma y’aho Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere (RGB) rwambuye uburenganzira bwo gukora Grace Room Ministries ya Pasiteri Julienne Kabanda nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.

 Itangazo rya RGB ryagiye hanze tariki ya 10 Gicurasi 2025, ryavugaga  ko Grace Room yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusenga, bihabanye n’ibikorwa n’intego zayo nk’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.

May 13, 2025 - 14:21