Nyamasheke: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya mwishywa we w’imyaka itanu
Umusore w’imyaka 40 wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana wa mushiki we, nyuma y’aho asanganywe n’uwo mwana mu cyumba yamukuyemo imyenda.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rujeberi, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Karengera ku wa 3 Ukuboza 2025.
Ahagana saa Kumi z’Umugoroba, ni bwo nyina w’umwana yatashye avuye mu kazi asanga musaza we yafashe umwana amujyana mu cyumba amukuramo imyenda, amubonye ahita asohoka yiruka, undi amwiruka inyuma ariko amurusha intambwe, aramucika.
Abaturage bahise bahurura bahamagara inzego z’ubuyobozi zikomeza gufatanya n’abaturage kumushakisha, afatirwa mu Bugarama aho yari yagiye kwihisha.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie, yatangaje ko ibyo uyu musore yakoze ari agahomamunwa, asaba ababyeyi kurushaho kuba hafi y’abana babo.
Yagize ati "Twumiwe. Ubutumwa duha abaturage cyane ababyeyi ni ukubibutsa ko nta muntu utahohotera umwana kabone isano yose baba bafitanye, bityo ko bakwiye kuba hafi y’abana no kubakurikirana kugira ngo bakumire ko bahura n’ihohoterwa".
Uyu mwana w’imyaka itanu bikekwa ko yasambanyijwe amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko abana na nyina na nyirarume na sekuru.
Aya makuru akimenyekana uyu mwana yahise yoherezwa ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo yitabweho n’abaganga mu gihe nyirarume we afungiye kuri RIB sitasiyo ya Bugarama.


Kinyarwanda
English
Swahili









