issa
Gisagara:Barifuza ko uwicaga abantu akabata mu cyobo cyo mu rugo rwe yahanwa by'intangarugero

Mar 11, 2026 - 08:52
 0

Abaturage mo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, barasaba ko umugabo wicaga abantu yarangiza akabajugunya mu cyubo cyari mu rugo rwe yahanwa by'intangarugero kugira ngo bibere n'abandi isomo rikomeye

Aba baturage bo mu Kagari ka Mukomacara, bavuga ko uyu mugabo yicaga abantu mu bihe bitandukanye akabajugunya mu cyobo cyabaga mu rugo rwe mu gihe abo mu miryango yabo bo babaga bakeka ko bagiye gushakisha ubuzima mu Mujyi wa Kigali kubera igihe kinini bari bamaze batababona.

Ibi aba baturage babitangaje nyuma y'aho muri aka gace haburiye umugore ariko nyuma umurambo we ukaza gusangwa mu rugo rw'uwo mugabo

Umwe yagize ati " Bazamuzane aha agende yerekana aho abo yishe yabajugunye."

Undi ati " Mba numva yashyirwa aho n'abandi yabashyize."

Undi mugore yagize ati " Yabanje kwica murumuna we, ejo bindi ku wa Gatatu yica umugore wari uje gushakisha imyaka, yageze mu rugo rwe arabura nyuma baza kuhakura umurambo we inyama yarazibaze."

Undi mugore yagize ati "Twahaburiye umwana imyenda ye turayihasanga. hari n'undi mwana wabuze iwabo bakeka ko ngo bagenzi be bamushutse bamujyana i Kigali nawe imyenda ye yagaragaye."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES ko uyu mugabo n'undi bikekwa ko bafatanyije muri ubwo bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi.

Ati "Hari umugabo uri gukurikiranwaho kugira uruhare mu bwicanyi aho kugeza ubu bimaze kugaragara ko ashobora kuba yarishe abantu bagera kuri babiri ariko ubu tuvugana Polisi yamaze gufata abantu babiri nawe arimo n'undi bakekwaho gufatanya."

Yongeyeho ko kugeza ubu abo bantu babiri bakekwaho ubwo bwicanyi bafungiye kuri Police Station ya Ndora ndetse Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo koko rurebe niba hari abandi bantu bishe.